Nyagatare: 90% by’amashyamba arwaye inda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko 90% by’amashyamba ari muri aka karere yafashwe n’indwara y’inda.

Mbonigaba Jean, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Amashyamba, avuga ko amashyamba yibasiwe ahanini ari akuze. Gusa ariko, ngo n’amato yamaze gufatwa ku buryo iki kibazo gihangayikishije.

Ishyamba ry'inkeragutabara mu kagari ka Kamagiri umurenge wa Nyagatare
Ishyamba ry’inkeragutabara mu kagari ka Kamagiri umurenge wa Nyagatare

Hashize amezi ane Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere, RNRA, ishami rishinzwe amashyamba, gifashe ibipimo kugira ngo hashakwe umuti wabasha kuvura amashyamba inda.

Ati “Turacyategereje igisubizo cy’ibipimo byafashwe ngo hashakwe umuti wavura izo nda. Batubwiye ko bohereje ibipimo mu Bwongereza ariko ntibaraduha igisubizo cyavuyemo.”

Mbonigaba Jean akomeza avuga ko bagiriwe inama ko amashyamba akuze akwiye gusarurwa.

Umuti usanzwe uhari ni uwo batera ariko na wo ngo ukaba utapfa gukoreshwa kuko wakwangiza ibindi binyabuzima.

Igiti cyafashwe n'inda ntigikura kiragwingira.
Igiti cyafashwe n’inda ntigikura kiragwingira.

Hashingiwe ku ibarura ry’amashyamba ryakozwe mu mwaka wa 2009, hakiyongeraho andi agenda aterwa ngo Akarere ka Nyagatare gafite amashyamba ku buso bwa hegitari ibihumbi 44076, 91.

Amashyamba arwaye agera kuri hegitari hafi ibihumbi 40, ayibasiwe cyane n’inda akaba ari ay’inturusu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gasana mwanditsi,
Ibyo bibazo bitaranaturenga by’utwo dukoko, ibigo bifite ubuhinzi mu nshingano birananiwe rwose.
Gewe nigeze kwandikira*2 abayobozi ba RAB bashinzwe ibyo bintu mbaha kimwe mu bisubizo byadufasha kurwanya utwo dukooko mu bihingwa, urugero imyumbati ntawansubije! Hagiye gushira amezi 6.
Ndetse n’igisubizo natangaga ntangaruka cyanagira (Secondary effects) kuko dukoresha uburyo bw’umwimerere (Insect natural enemies) mu kuvura izo ndwara. None niba bishoboka, wampuza nababishinzwe muri RNRA tukarebera hamwe niba icyo kibazo twagikemura?

Karama yanditse ku itariki ya: 19-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka