Wari uzi ko Igisura kiribwa kandi ari umuti?

Igisura ni ikimera gifite inkomoko ku mugabane wa Aziya, kizwi mu ndimi z’amahanga nka “Stinging nettle cyangwa urtica dioica”. Gikunda kumera ahantu hakonje, mu Rwanda kikaba kiboneka mu bice byegereye ibirunga.

Igisura kivamo imboga ziryoshye kikanavura uburwayi butandukanye
Igisura kivamo imboga ziryoshye kikanavura uburwayi butandukanye

Ubusanzwe abantu benshi batinya icyo kimera kuko akenshi iyo kigukozeho kikujomba kikanakubaba, kuburyo ugira ububabare bwinshi ku mubiri.

Nyirakazi Veridiane ni umuturage wo mu karere ka Musanze, mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga

Yemeza ko we n’umuryango we w’abana batatu, bamaze imyaka icumi batunzwe no gucuruza imboga, ndetse n’ifu akora muri icyo kimera cy’Igisura.

Mu gihe benshi bagitinyira kuryana, we avuga ko kimurya ariko ngo kimutungira umuryango kuko ifu y’igisura ayigurisha amafaranga igihumbi ku kilo.

Agira ati“ Ni akazi nkora, ntakindi nkora mu myaka icumi ishize. Mbyuka nshaka aho nahira igisura mu bihuru, nkacyanika, cyakuma nkagisekura, nkakiyungurura neza ubundi abaguzi bakansanga aha ntuye bakagura ifu ku kilo bampa amafaranga igihumbi.”

Nyirakazi uretse kuba abikora ashaka imibereho, avuga ko yumva bivugwa ko igisura kivura indwara nyinshi ariko we atazizi, akemeza ko ari byo ngo kuko abona bamugurira cyane.

“Sinjya mbura abaguzi, kuko iyo ngize amahirwe nkasarura umufuka mu nini w’ibiro ijana utsindagiye, iyo byumye nkuramo nk’ibiro icumi bigahita bigurwa.”

Nyirakazi Veridiane hamwe n'umwana we bagaragaza ifu y'Igisura bagurisha
Nyirakazi Veridiane hamwe n’umwana we bagaragaza ifu y’Igisura bagurisha

Akomeza avuga ko iyo ari mu gihe cy’izuba bimutwara iminsi ine kugira ngo byume neza ashobore kubisekura agurishe ifu.

“Binsaba igihe cyo kubyanika kugira ngo byume, amahwa yabyo aryana iyo ari mabisi, naho iyo amaze kuma arahunguka, mu minsi nk’ine ibibabi biba byumye neza nkasekura.”

Nubwo ari akazi k’indya nkundye, Nyirakazi avuga ko ntakandi kazi yakora kuko mu myaka icumi bimutungiye umuryango.

“Mu myaka icumi mbikora bintungiye umuryango ntakandi kazi nkora, kandi iyo ibihe bibaye byiza mu cyumweru ibiro 30 ndabigurisha.”

Abaturage mu kagari ka Rubunda bahamya ko Igisura ari imboga ziryoha cyane

Uzabakiriho Dative ni umukecuru w’imyaka 60, avuga ko ariko akunda kugisoroma akagiteka kuko kimuryohera.

“Igisura ndagisoroma nkagiteka, ni imboga zindyohera cyane sinzi uko nakugereranyiriza. Numva njye zimera nka dodo neza neza.”

Uretse abaturanyi ba Nyirakazi bazi ko acuruza Igisura, avuga ko afite n’abakiriya baturuka i Kigali baje kugura ifu y’igisura iwe mu rugo, ngo kuko kibafasha mu kubagabanyiriza ububabare bw’igifu.

Igisura mbere yo kugikoramo ifu baracyanika kikabanza kikuma
Igisura mbere yo kugikoramo ifu baracyanika kikabanza kikuma

Abahanga berekanye ko Igisura ari umuti w’ingirakamaro ku buzima bw’umuntu

Igisura ni ikimera kigira ibinyabutabire bitandukanye; Serotonin, Histamine na Acetylcholine, bikaboneka mu duhwa dutoya tuboneka ku bibabi n’uruti rw’igisura, iyo dukoze ku muntu bituma aribwa ndetse agafuruta.

Abashakashatsi benshi bagaragaza ko igisura gifitiye akamaro umubiri wa muntu, haba urubuga rwa draxe, www.pfaf.org hamwe n’izindi zitandukanye zivuga ko gukoresha igisura bivura indwara nyinshi zihungabanya ubuzima bw’umuntu.

Igisura kirinda kanseri ya Prostate ku bagabo, kikaba umuti kubarwara diabete iterwa n’isukari, umuvuduko mwinshi w’amaraso, ndetse ni umuti kubantu bagira umunaniro w’ubwonko nka morphine n’inzoga, gusa sibyiza ko gikora ku mugore umutwite.

Igisura gifasha kugabanya ububabare ndetse no kubyimba mu ngingo (Arthritis), ku bantu barwaye za Rubagimpande.

Igisura gifasha umutima gukora neza, kirinda utubuye mu mpyiko (Kidney stones), kikagira imboga zifasha mu kongera amaraso.

Igisura kinavamo imboga ziryoshye kandi zigirira umubiri akamaro
Igisura kinavamo imboga ziryoshye kandi zigirira umubiri akamaro

Igisura kiribwa nk’imboga zitetse, abandi bakoramo umutobe, mu gihe abandi ifu yacyo banywa mu mazi ; gusa byose bikize ku ntungamubiri nkuko bigaragazwa n’urubuga rwa Doctissimo.

Mu Rwanda bamwe mubafite indwara nka Diabete, umuvudukoka w’amaraso, igifu n’indwara z’uruhu bakoresha igisura nk’umuti.

Ubushakashatsi bwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima OMS, bugaragaza ko kunywa amazi y’igisura bituma umuntu abasha kwihagarika neza, ndetse kigafasha gusohora imyanda.

Mu bijyanye n’ibiribwa kigira intungamubiri zirimo vitamin C, A, imyunyungugu, nka Potassium, Magnesium, calcium zitera amagufa gukomera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Murakoze kutubwira ibyiza byigisura ese mwandangira uko nabona ingemwe zacyo konshaka kugikorera ho ubushakashatsi kumatungo

Gervais yanditse ku itariki ya: 9-02-2024  →  Musubize

Hello Brothers, nyamuneka iyi ndwara ya prostate iragoye cyane nari nsigaye ninyarira mbese ngatinya no gufata urugendo kandi rwa kure!! Nkumva ububabare bukabije nahoraga niteguye urupfu, kubw’umugisha w’Imana namenye uwamfashije kumenya umuntu wampaye umuti w’umuvugutano kweli !! (0788354951) muzamubaze azabafasha !Sinabyizeraga ko nakira pe!! Natangiye mbona impinduka nziza, nasubiye kwa muganga bapimye basanga nta kibazo kirimo yarabyimbutse gusa bangiriye inama ko ngomba kujya mfata inzuzi ngo ni nziza!!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Turishimye cyane murugo kirahari menye akamaro kacyo
Ndi irubavu🙏🙏

Uwitonze Illuminee yanditse ku itariki ya: 20-10-2021  →  Musubize

Murakoze cyane ariko mutubwire urugero rwaburi muntu

Wera yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Mwaramutse ese igisura cyaba gifasha abagore bonsa kubona amashereka ahagije?

Innocent yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Mwaramutse neza, ese igisura cyaba gifasha ababyeyi bonsa kubona amashereka nkuko bivugwa?
Murakoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Igisura murwanda gifasha umwijima nturimo kontaho nabonye gifasha hepatitis B? Ese bariho umuti wamaramo virus?

Diane yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

igisuru kivura izihe ngwara?

nikoruhoze yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Twishimiye byinshi mutugezaho kandi byiza cyane gusa muzanatubwire ingaruka zo gukorsha byinshi ukae na urugero.

Murakoze!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Danny TWAGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Mwaturangira hamwe na hamwe igisura kigurishwa mû karere la Rubavu cga Musanze. Murakoze.

Binigisasu Freddy yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

Iby’ingenzi ku kamaro k’igisura birumvikana, ariko mwanatubwira ku rugero umuntu yagarukiraho anywa cyangwa arya IGISURA ( Grama zingahe ku muntu mukuru / zingahe ku mwana? )

Venuste Ntabuhungiro yanditse ku itariki ya: 30-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka