Raporo ya ‘Bonn Challenge’ yerekanye ko u Rwanda ruhagaze neza mu gutera ibiti

Raporo ku bijyanye no gutera ibiti muri rusange yasohotse ku itari 2 Nzeri 2020, ikaba yaragaragaje ko hari ibihugu bitari bike byananiwe kongera amashyamba, mu gihe ibindi nk’u Rwanda rwarengeje intego rwari rwihaye.

U Rwanda ruhagaze neza mu gutera ibiti
U Rwanda ruhagaze neza mu gutera ibiti

Iyo raporo yagombaga kugaragaza uko gahunda ya Bonn Challenge ibihugu byari byiyemeje mu kongera umubare w’ibiti ihagaze, hagamijwe guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Gahunda ya Bonn Challenge yatangijwe muri 2011 n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije (IUCN) na Minisiteri y’Ibidukikije y’igihugu cy’u Budage, ikaba ifite intego yo kuba hegitari miliyoni 150 zizaba zateweho ibiti muri 2020, ndetse no kuri hegitari miliyoni 350 muri 2030.

Kuva icyo gihe, ibihugu 61, Leta umunani (8) n’amashyirahamwe (5) byahise bijya muri iyo gahunda ya Bonn Challenge, byiyemeza gutera ibiti kuri hegitari miliyoni 210 bikurikije igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongera ibiti.

Iyo raporo yiswe ‘Restore our Future’, yerekanye ko hari ibyo ibihugu bitakoze mu kongera amashyamba atuma ikirere kimera neza bigatuma n’ubukungu bwiyongera biciye mu guhanga imirimo nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Urugero ibihugu 117 ku 166 ni ukuvuga 70%, ntibirerekana gahunda yabyo iri imbere yo kongera ibiti bizafasha mu gufata umwuka mubi uri mu kirere (CO2), muri gahunda ibihugu byihaye yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (NDCs).

Ikindi iyo raporo yerekanye ni uko ibihugu 166 biri muri NDC byagenzuwe, 128 biri muri gahunda yo kongera amashyamba, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gukoresha neza ubutaka, ariko 30% gusa ni byo byagaragaje igenamigambi ryabyo.

Muri iyo raporo kandi, ngo iyo ibihugu byose bya Bonn Challenge byuzuza ibyo byiyemeje muri 2020, hari kwiyongeraho nibura hegitari miliyoni 205.78 ziteye amashyamba, zikaba zaragombaga gukuraho toni miliyari 15 za wa mwuka mubi.

IUCN yemeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byagaragaje ko intego zo kongera amashyamba zishobora kugerwaho.

Uwo muryango uti “Ibyo rwiyemeje kuri Bonn Challenge byo gutera amashyamba kuri hegitari miliyoni ebyiri muri 2030, ni wo muhigo uri hejuru kugeza ubu, cyane ko ari 82% by’ubutaka bwose bw’igihugu”.

Umuyobozi mukuru wa IUCN, Dr. Bruno Oberle, avuga ko abantu bagombye gufatiraho urugero bagakora byinshi ndetse bakanarenzaho, nubwo ari mu bihe bigoye bya Covid-19.

Ati “Kugira ngo tugire ahazaza heza, turagomba gushaka ibisubizo birambye bishingiye ku byo dufite bya gakondo, bityo tubashe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, gutakaza urusobe rw’ibinyabuzima, ikibazo cy’ibyo kurya n’amazi, ariko tukanazamura ubukungu muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19”.

Mu gihe kongera ibiti ku isi bigenda bishyirwa no mu rubyiruko mu Rwanda no mu bindi bihugu, urubyiruko rwahisemo kuba umusemburo w’impinduka.

Urugero mu kiganiro cyatanzwe n’urubyiruko, Miss Honorine Uwase, Ambasaderi wa IUCN mu Rwanda, yavuze ko ari ngombwa gushora imari mu mahuriro y’urubyiruko, cyane ko gutera ibiti ari ingezi ku batuye isi.

Umuhuzabikorwa wa IUCN mu karere u Rwanda ruherereyemo, Charles Karangwa, yashyigikiye igitekerezo cy’uko hajyaho ingengo y’imari ihamye yo kubungabunga ibidukikije, kandi ikongerwa hashingiwe ku by’ibanze biboneka mu bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka