Nyagatare: Buri muryango uzaba ufite ibiti by’imbuto bitatu guhera muri Mata

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko umuhigo w’ibiti bitatu by’imbuto kuri buri muryango uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata.

Mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku isi, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana yatangije gahunda yo gutera ibiti bitatu by'imbuto kuri buri rugo
Mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku isi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana yatangije gahunda yo gutera ibiti bitatu by’imbuto kuri buri rugo

Umuhigo w’ibiti nibura bitatu by’imbuto ku muryango ntiwari usanzwe mu mihigo y’Akarere ka Nyagatare, uretse kubisaba abaturage gusa.

Mu mihigo yongewemo mu Ukuboza 2019, uturere twose twasabwe ko nibura buri muryango waba ufite ibiti by’imbuto bitatu.

Mu Karere ka Nyagatare hari hamaze guterwa ibiti by’imbuto 261,657 byatewe guhera muri Nyakanga 2019 bikomoka ku ngengo y’imari y’akarere ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere.

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’imiryango 137,347, imiryango 87,219 ingana na 63.5% ikaba ari yo imaze gutera ibiti by’imbuto.

Nubwo uyu muhigo umaze kweswa kuri iki kigero ariko na none ushobora kugorana kuko nta biti bikiri mu buhumbikiro (Pepinieres).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko nubwo ibiti bidahari ariko hari icyizere ko uzagerwaho.

Ati “Ni yo mpamvu twahamagaye aba bafatanyabikorwa wumvise ko hari abemeye gutanga umurama ku buryo mu kwezi kwa kane twatangira gutera ibiti, uretse abahabwa ibiti ku buntu ariko hari n’ababyigurira, turakora ibishoboka kandi turizera ko uyu muhigo uzagerwaho”.

Mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare kuwa 28 Mutarama 2020, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yabasabye gushaka uko uyu muhigo wagerwaho 100% mbere y’ukwezi kwa Kamena.

Abafatanyabikorwa bemeye gutanga umurama ugatangira gutunganywa ni World Vision, Caritas na Food for the Hungry.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere biyemeje gufasha mu kwesa umuhigo w'ibiti by'imbuto ku muryango
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere biyemeje gufasha mu kwesa umuhigo w’ibiti by’imbuto ku muryango

Uko ari batatu biyemeje gutanga umurama ku bantu bafite ubumenyi mu gutegura ingemwe ndetse na bo bakazitegura ku buryo mu kwezi kwa kane ibiti byaba byabonetse cyane ibikura vuba.

Ibiti bizibandwaho ngo ni ibinyomoro n’amapapayi kuko yo adatinda mu buhubikiro (Pepiniers).

Umuhigo w’ibiti by’imbuto ku muryango uzajyana n’uw’ikimoteri ku muryango wo ukiri kuri 0% ariko ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere rikaba ryaremeye kuwushyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka