Kurinda amashyamba kimeza ngo nabo bibafitiye inyungu

Abatuye mu mirenge yo mu Karere ka Rusizi ikora ku ishyamba rya Nyungwe n’irya Cyamudogo, barakangurirwa kutayangiza kuko ari amashyamba kimeza agize urusobe rw’ibidukikije.

Abaturage bavuga ko gutera ibiti bizatuma batongera kwibasira ishyamba rya Cyamudongo
Abaturage bavuga ko gutera ibiti bizatuma batongera kwibasira ishyamba rya Cyamudongo

Mu Rwanda harabarurwa amashyamba kimeza agera ku ijana kandi akeneye kubungwabungwa kuko ashobora kuzimira.

Abaturage bagasabwa kwirinda kuyinjiramo bashaka gutema ibiti cyangwa kuyangiza kuko afite uko nayo arengera ubuzima bwabo, cyane cyane mu gufata umwuka bahumeka cyangwa kuzana imvura.

Babisabwe na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF) ubwo yifatanyaga nabo gutera ibiti mu mirima yabo bizabafasha kubona igiti hafi yabo badafashe inzira ngo bajye kwangiza amashyamba, tariki 12 Ukwakira 2018.

Aba baturage bavuga ko kugeza ubu hakigaragara abaturage baca mu rihumye abashinzwe kurinda ayo mashyamba bakajya gutemamo ibiti.

Niyonteze Joseph umwe muri abo baturage avua ko abenshi baza gutemamo ibiti byo gutwika amakara n’izo gucanisha mu guteka.

Ati “Nta mwaka washira badafashwe. None se abajyana amakara Kamembe ubona ko bayakura he! Hari abagenda bakagura ibiti bibiri bakibiraho ibindi.”

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage gutera ibiti mu mirima yabo
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage gutera ibiti mu mirima yabo

Sinayobye Theopfile we yungamo ati “Muri ririya shyamba abangiza baragaragara ariko si benshi. Iyo bafashwe baraganirizwa bakava aho babyumvise kuko kwangiza ibidukikije atari byiza.”

Ku rundi ruhande abaturage basobanura ko igikorwa cyo kubafasha gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo bizabarinda kongera kwibasira amashyamba ya Cyimeza.

Niyonizeye Beni avuga ko nta warenga ku biti bye ngo ajye gutema ishyamba rya Cyamudongo baturiye.

Ati “Nitugira amahirwe bigakura ibintu byo kujya gutashya mu ishyamba rya Cyamudongo bizavaho tujye dutema ibiti biri mu mirima yacu.”

Bagiye guca ukubiri no kwangiza ishyamba rya Cyamudongo kubera gutera ibiti
Bagiye guca ukubiri no kwangiza ishyamba rya Cyamudongo kubera gutera ibiti

Umunyamabanga uhoraho muri MINILAF, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abaturiye amashyamba ya Cyimeza kwibagirwa ibyo gutema ibiti mu mashyamba ya kimeza.

Ati “Amashyamba cyimeza arakomwe ntawe ufite uburenganzira bwo kugira igiti akuramo. Gahunda ihari ni uko tugabanya ibiti bipfa ubusa ndetse n’ibiti byangizwa dukoresha ubundi buryo bwo guteka butari inkwi, mu mijyi tubashishikariza gukoresha Gazi mu cyaro tukabasaba gukoresha Biogaz.”

Ibiti biterwa mu murima bivanzwe n’imyaka, usibye kuba bifasha abaturage kwirinda kwangiza amashyamba baturiye ngo binafata ubutaka ntibutwarwe n’isuri.

Umunyamabanga uhoraho muri MINILAF Musabyimana Jean Claude
Umunyamabanga uhoraho muri MINILAF Musabyimana Jean Claude
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka