Kongera ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda bihagaze bite?
Ikigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda kiratangaza ko umwaka wa 2019 uzarangira 30% by’ubuso bumaze guterwaho amashyamba.
Ubwo buso buzaba buteyeho ibiti babubaze batabariyemo uburiho inzuzi n’ibiyaga, bivuze ko igice kinini cy’igihugu kizaba kiriho amashyamba.
Prime Ngabonziza umuyobozi mukuru muri iki kigo avuga ko kugeza ubu ubuso buteyeho amashyamba bungana na 29,8%. Avuga kandi ko muri ibyo biti biteye mu Rwanda, 30% bibigize ari ibivangwa n’imyaka kandi hakaba hari gahunda yo kubyongera ku buryo muri 2024 bizaba bigeze kuri 85%.
Ibi ngo bizagerwaho igihe umuntu ufite ubutaka azaba afite byibura ibiti bitanu by’imbuto, kandi kuri hegitari ihingwa hariho ibiti hagati y’100 n’150.
Yabitangaje kuwa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018, ubwo abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Hanika ruherereye mu Karere ka Nyanza bakoraga igikorwa cyo gutera ibiti.
Yasobanuriye abo banyeshuri ko nta kindi cyarinda Ibiza bikunze kwibasira igihugu atari ibiti bigabanya umuyaga ndetse n’isuri.
Yagize ati “Ibiti binatuma duhumeka umwuka mwiza. Iyo ugiteye, ukacyitaho kigakura kikugirira akamaro, ariko kinagirira akamaro n’abandi bantu kuko bose bahumeka umwuka mwiza.”
Abanyeshuri batashye biyemeje kubitera n’iwabo kugira ngo bashyireho uruhare rwabo mu kubungabunga, nk’uko uwitwa Emmanuel Sugira wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yabitangaje.
Ati “Kkurikije akamaro k’ibiti nabwiwe, njyewe nzatera ibiti byinshi, cyane cyane avoka. Nzajye nzicuruza, abana bato babone izo kurya ntibarangwe n’imirire mibi, kandi nanjye mbone amafaranga.”
Erasme Ntazinda umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yavuze ko kugeza ubu ibiti by’amashyamba bamaze gutera ibiti bikiri ku 10% gusa. Icyakora ngo ibivangwa n’imyaka byo ngo byaratewe bihagije kuko bageze ku ijanisha riri hejuru ya 60%.
Ohereza igitekerezo
|