Kamonyi: Polisi y’igihugu yifatanyije n’abatuye akagari ka Kabashumba gutera ibiti

Ku bufatanye bwa polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zikorera muri wa Nyamiyanga mu karere ka Kamonyi, hatewe ibiti 3500 ku buso bungana na haegitari eshanu n’igice. Ibi biti byatwe mu muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu, ahubakwa ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga. Abitabiriye uwo muganda basabwe kugira uruhare mu kubungabunga ibiti byatewe.

Umuganda witabiriwe n’abantu batabdukanye barimo abapolisi bose bakorera mu karere ka Kamonyi, abamotari bakorera kuri site ya Rugobagoba, local defense forces ndetse n’abagize community policing mu kagali ka Kabashumba.

Mu butumwa yatanze, Zigira Alphonse, umuyobozi wa polisi mu karere ka Kamonyi, yakanguriye abitabiriye uwo muganda ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese. Yabivuze muri aya magambo “iki giti utera ukireberere nk’uko ureberera umwana wawe. Kizakura kiguhe umwuka wo guhumeka, ugitwikemo amakara cyangwa ukoremo ibikoresho”.

Umwe mu bamotari bibumbiye muri koperative ya COCTAMOKA ihuje abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi, Musonera Valens, yavuze ko abamotari bagomba kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu harimo n’ibikorwa by’umuganda. We na bagenzi be bizeje abayobozi uruhare rwabo mu kubungabuga ibiti byatewe uyu munsi. Abamotari bagera kuri 35 bakorera kuri site ya Rugobagoba akaba aribo bitabiriye iki gikorwa.

umuyobozi wa polisi yashimye abaturage b’akagari ka Kabashumba ku bijyanye no kwicungira umutekano, kuko ngo hagaragaye impinduka mu myitwarire yabo, ngo mbere aka kagari kagaragaramo urugomo cyane. Yabakanguriye kwirindira umutekano bakora amarondo, kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano. Yanabasabye gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

1.gutera ibiti ni byiza. mais, bagerageze babitere cyane cyane ahantu ubona na none byafata ubutaka bikarinda imodoka kugwa munsi y’imihanda. aho ni ku mihanda surtout ubona koko ari ngombwa ubona ari habi ku buryo imodoka imodoka ihaguye yaturiza hepho iyo y’umuhanda.

2. Gushishikariza abaturage bose gucukura ibyobo bifata amazi, ndetse bikagenzurwa cyane n’ababishinzwe.
umuganda nwo ugomba gukorwa avec objectivité

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka