Imidugudu ya Green Gicumbi iri mu bizamurikirwa Abakuru b’Ibihugu i Dubai muri UAE

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).

Inzu z'umudugudu wa Kaniga, umwe mu mishinga u Rwanda ruzamurika muri COP28
Inzu z’umudugudu wa Kaniga, umwe mu mishinga u Rwanda ruzamurika muri COP28

Inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku mihindagurikire y’ikirere yiswe "Conference of the Parties" ya 28 (COP28), igiye guteranira i Dubai muri UAE, kuva ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo kugera ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023.

Ni inama ubusanzwe yitabirwa b’abakuru b’Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga iyoboye Isi, ndetse iy’uyu mwaka yo ikaba ishobora kuzamo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Francis I, nk’uko bimwe mu bitangazamakuru bibivuga.

Mu byo u Rwanda rwakoze bizerekwa abo banyacyubahiro, harimo inzu zubakiwe imiryango 100 mu mirenge ya Rubaya na Kaniga, ikaba ari imidugudu ifite ibigega binini mu butaka byakira amazi y’imvura igwa ku bisenge, bigahinduka amasoko abaturage bavomaho.

Ubwiherero bw’izo nzu na bwo butanga ifumbire ku buryo abaturage muri iyo midugudu babasha guhinga imboga mu bihe by’imvura no mu zuba, bakabona ifumbire n’amazi yo kuhira no gukoresha imirimo itandukanye.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya ashima uburyo iyo mishinga ibasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kuko gufata amazi y’imvura bituma adateza isuri, ahubwo hamwe n’iyo fumbire bifasha birwanya imirire mibi.

Nyuma yo gufata ayo mazi, ku misozi ihanamye y’i Gicumbi hanashyizwe amaterasi, amashyamba, icyayi, ikawa ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka, byose bikaba ari ibirwanya isuri n’inzara, ndetse bitanga ubukungu n’imibereho myiza.

Dr Mujawamariya agira ati "Imwe muri iyo mihigo izamurikwa muri COP28, ejo bundi mwakurikiranye umwe mu mishinga ya Green Gicumbi, aho twatuje neza abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu Umunyarwanda w’i Kaniga araryama agasinzira adafite impungenge ko amazi ari bumutware."

Umuturage w’i Kaniga witwa Mukarwego Alfonsine ashima uburyo imirima yabo ku micyamo y’imisozi yahinzweho icyayi n’ibiti bivangwa n’imyaka, bikaba ngo byararumbuye ubutaka bwahoraga butembanywa n’isuri.

Umuyobozi Mukuru wa FONERWA (ubu yabaye Rwanda Green Fund), Teddy Mugabo, avuga ko mu myaka 10 icyo kigega kimaze kibayeho ngo cyahawe agera kuri miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika(kuri ubu avunje arenga miliyari 360 z’amanyarwanda), akaba yarakoreshejwe mu mishinga yo kubaka no gusana ibikorwa bishobora guhangana n’ibiza.

Bimwe muri byo hari ibiraro kuri Nyabugogo n’ahandi mu bice bitandukanye by’Igihugu, ihangwa rya Pariki ya Nyandungu, ubwubatsi bw’inzu zibana neza n’ibidukikije, gukora amaterasi, gutera ibiti hamwe no guteza imbere ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabakunda cyne

Theogene yanditse ku itariki ya: 1-02-2024  →  Musubize

Mberenambere turashimira ubuyobozi bwiza bwitakubaturage babwo.Twenkabagenerwa bikorwa bumushinga turashima kubwibikorwabyiza mwaduhaye byumwihariko binabungabunga ibidukikije kandibiradufasha cyane

Murakoze!!!
Kubuyobozi bwiza

Harerimana Dieudonne yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka