Ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya ibikomoka ku biti riracyari hasi - NIRDA

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA), ku ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku biti bwerekanye ko abakoresha ikoranabuhanga rigezweho ari 1%, bikadindiza iterambere ry’urwo rwego.

Gutunganya ibikomoka ku biti ngo bikeneye kongerwamo ikoranabuhanga
Gutunganya ibikomoka ku biti ngo bikeneye kongerwamo ikoranabuhanga

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 two hirya no hino mu Rwanda, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abari mu mwuga w’ububaji, inganda zikoresha ibikomoka ku biti, ababicuruza n’abandi.

Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi yerekana ko abakoresha ikoranabuhanga rigezweho, ni ukuvuga imashini zihabwa ibyo zikora zikikoresha (Fully automated) ari 1%, abakoresha imashini zisanzwe zikoreshwa n’abakozi ni 54% na ho abakoresha cyane imbaraga z’umubiri bakaba 45%.

Kuba ikoranabuhanga rigezweho rero rikiri hasi ngo biteza igihombo kuko hari byinshi bitakara, ngo bikaba bigiye gushakirwa igisubizo nk’uko umuyobozi mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga abitangaza.

Agira ati “Ibyo raporo yerekanye ni byo, abakata ibiti babikuramo imbaho baracyakoresha uburyo bwa kera butuma hari byinshi bitakara nk’aho ntacyo bimaze. Nubwo hari benshi bakoresha imashini, imikorere yazo iracyashingiye ku muntu, ntibibuza rero ko hari byinshi bitakara”.

Abakora ku bijyanye n'ibikomoka ku biti barifuza guteza imbere urwo rwego
Abakora ku bijyanye n’ibikomoka ku biti barifuza guteza imbere urwo rwego

Ati “Icyo tugiye gukora nka NIRDA, ni ugushora imari muri iryo koranabuhanga rigezweho ndetse no gushishikariza abikorera kuryitabira, bityo tugabanye ibyo byangirikaga, cyane ko amashyamba dufite ari make. Mu minsi iri mbere tuzahura n’abakora muri urwo rwego turebe ibyo bakeneye n’uko bakongererwa ubushobozi”.

Iyo raporo yerekanye kandi ko ibisigara nyuma yo gutema ibiti no kubibaza, ari bike bigira undi mumaro ari yo mpamvu ngo bigomba kugabanywa.
Ibyasigaye bikorwamo ibindi bintu ni 34%, ibitwikwa ni 19% na ho ibicanwa cyangwa ibivamo ifumbire bikaba 7%.

Mbazabagabo Anatole wo mu karere ka Nyaruguru urangura imbaho akazikoramo ibindi bikoresho, avuga ko uburyo akoresha budatuma yihutisha akazi bityo ntiyunguko nk’uko abyifuza.

Ati “Nkoresha urukero n’iranda kugira ngo nkate imbaho mbashe gukora urugi, intebe n’ibindi. Ubwo buryo rero buravunanye kandi bugatinza akazi ku buryo hari ubwo mbona ibiraka basanga nkora gutyo bakabinyambura bakabyihera abandi babishoboye”.

“Nifuza nanjye kuba nabona imashini, kuko nk’intebe yo mu ishuri (pupitre), nyikora mu minsi itatu nagombye gukora nka 10 ku munsi mfite imashini”.

Yongeraho ko ibisigara nk’ibarizo n’ibindi ntacyo abikoresha, ahubwo abisiga aho yabarije mu gihe ngo yumva hari aho babigurisha n’babikenye.

Kampeta Sayinzoga, umuyobozi mukuru wa NIRDA
Kampeta Sayinzoga, umuyobozi mukuru wa NIRDA

Kampeta agira inama abashaka gushora imari muri urwo rwego, yo kwegera icyo kigo kikabafasha kumenya uko bagera kuri iryo koranabuhanga ryifuzwa, nubwo atatangaje ingengo y’imari izashyirwamo.

Ati “Icyo tubafasha ni ukubagira inama kuri iryo koranabuhanga no kubarangira aho izo mashini zituruka. Ikindi ni ukubahuza n’ibigo by’imari ngo bibagurize babone uko bigurira izigezweho, natwe hari amafaranga ateganyijwe yo kuzabafasha kugira ngo kuzitumiza bitazabahenda”.

Mu Rwanda ibigo binini bitunganya ibikomoka ku biti, ni ukuvuga ibifite abakozi barenga 100 ni 1%, iziri hagati ni ukuvuga izifite abakozi bari hagati ya 31-100 ni 20%, intoya zifite abakozi bari hagati ya 4-30 ni 39% iziciritse zifite hagati ya 1-3 zikaba 40%, nk’uko bigaragazwa n’iyo raporo.

Muri 2017, u Rwanda rwaguze hanze impapuro, ibintu bikorwamo impapuro ndetse n’ibibaho byandikwaho bikoze mu bikomoka ku biti bifite agaciro ka miliyoni 34.7 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 31Frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka