Hari ibiti bishobora gucika kubera imihindagurikire y’ikirere
Abashakashatsi mu bijyanye n’ibinyabuzima bavuga ko imihindagurikire y’ikirere yateye ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi, izatuma hari ibiti bicika mu bice bisanzwemo imihindagurikire y’ikirere myiza (région intertropical).
Ni yo mpamvu abashakashatsi biganjemo abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ku bufatanye n’abo mu gihugu cy’u Busuwisi barimo abarimu bo muri kaminuza ya Gothenburg, batangiye mu Rwanda ubushakashatsi bugamije kuzareba niba hari uburyo ibiti byabungwabungwa, kuko bifite akamaro mu gutuma ubuzima bugenda neza ku isi.
Nubwo bamaze imyaka ibiri gusa babutangiye, bakaba bataragera ku bisubizo byinshi, icyo babonye ni uko uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera ku isi, hari ibiti byo mu mashyamba yo mu gice gisanzwemo imihindagurikire y’ikirere myiza bizagera aho bigacika.
Ibyo kandi ngo bishobora kutazaba ku biti byo mu bihugu bisanzwe bigira ubukonje bukabije, kuko byamenyereye guhinduranya ubukonje bukabije n’ubushyuhe.
Bakora ubu bushakashatsi bateye ibiti byo mu bwoko 20 bwa kimeza ahantu hatatu mu Rwanda, harimo ahari ubushyuhe bwinshi n’uburinganiye ndetse n’ahakonje, bimwe barabivomera ibindi barabifumbira ibindi na byo barabyihorera ngo barebe uko byirwanaho. Mu byatewe ahashyushye hari ibyagiye byuma.
Dr. Donat Nsabimana, umwarimu mu ishuri rishinzwe amashyamba, ibinyabuzima no kubibungabunga muri Kaminuza y’u Rwanda, ati “Icyo dushaka ni ukubanza kwemeza bidasubirwaho ko ibiti byo muri aka gace kacu, ibi n’ibi, bizagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe”.
Ubu bushakashatsi kandi ngo buzakomeza buvuga ngo hakorwe iki?
Dr. Nsabimana ati “Nkuko abahinga insina bazishakira ibyo zikeneye kugira ngo zitange umusaruro, bagakomeza no gushakisha uko zatanga umusaruro mwinshi kurushaho, natwe nyuma yaho tuzareba ngo niba iki giti ari ingirakamaro, kugira ngo kizakomeze kubaho hano mu karere kacu twagikorera iki”?
Dr. Nsabimana anavuga ko mu bituma harabayeho ihindagurika ry’ikirere, hakabaho ubushyuhe bwinshi ari na bwo butuma imvura isigaye igwa nabi, harimo kuba ibiti bisigaye ari bikeya, nyamara ubundi bituma umwuka utembera neza mu kirere.
Ati “Burya uko umwuka utembera mu kirere ni byo bitanga uko imvura igwa. Tukiri batoya imvura yagwaga ituje, ariko ubungubu irarindimuka. Ni ukubera ubushyuhe bwinshi, buterwa n’uko ibiti byagabanutse, hanyuma uko umwuka ugenda utembera mu kirere bigahinduka”.
Ngo ni na yo mpamvu usigaye usanga i Kigali hashyuha cyane imvura ihagwa ari rukukumura, nyamara bene iyo mvura ukaba utayisanga muri Nyungwe cyangwa mu majyaruguru y’igihugu hari amashyamba n’ubutumburuke bunini.
Ibiti aba bashakashatsi bakozeho ubushakashatsi si ibyatewe ku misozi nk’inturusu cyangwa za gereveriya, ahubwo ni ibyo mu mashyamba yo muri za parike. Hari uwakwibaza niba ukuzimira kwabyo hari icyo byatwara.
Dismas Bakundukize ushinzwe imicungire y’amashyamba mu kigo gishinzwe amashyamba, avuga ko ubundi ikinyabuzima kiri ku isi cyose gifite umumaro.
Ati “Buriya buri kinyabuzima ku isi gifite icyo kimaze. Ibiti uretse kuyungurura ikirere, ariko no mu mizi yabyo aho biri bishobora gutuma hari ibindi biti bikura, bishobora gutuma hari inyamaswa zikura, bishobora kuba ari ibyo inyamaswa zirya ngo zivure. Urumva rero iyo kibuze, bigira uruhererekane rw’ibibazo kuri bya binyabuzima bindi”.
Naho ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije byagabanya ibiza, uyu muyobozi ashishikariza abantu gukomeza gutera ibiti, harimo n’ibivangwa n’imyaka, ariko bakirinda no kubisarura biteze.
Ati “Abafite amashyamba bakwiye guha agaciro amashyamba yabo, bakareka kuyabona nk’ikintu gikwiye kuvanwaho. N’inzego z’ibanze zikwiye kwisubiraho: iyo bavuze kubaka ishuri, kubakira impunzi, kubaka ikigo nderabuzima zihita zitekereza ku hari ishyamba. Buri mushinga wari ukwiye kwigwa neza, bakamenya ko gukuraho ishyamba atari igisubizo kiramba, kuko hari igihe bitera ikibazo utabasha kurisubizaho”.
Bakundukize anavuga ko muri rusange Abaturarwanda bafite amashyamba bayasarura buri myaka ibiri cyangwa itatu, nyamara ibyo ngo bituma ibishyitsi bitamera neza bityo ibiti ntibitange umusaruro mwiza.
Ubundi ngo ibiti, urugero nk’inturusu, byagombye gusarurwa nyuma y’imyaka hagati y’umunani n’icumi mu gihe umuntu abishakaho inkwi, bigasarurwa nyuma y’imyaka 15 ku ushaka ko bizavamo inkingi z’amashanyarazi, naho ubishakamo imbaho nziza zikomeye agasarura nyuma y’imyaka 25.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|