Gasabo: Ibiti by’imbuto byatewe muri G.S Ruhanga bizabafasha kurwanya imirire mibi
Ihuriro ry’Imiryango 27 ikora ku burenganzira bw’abana, rizwi nka ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ ryatangije gahunda yo gufasha abana kumenya akamaro k’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ariko rigamije no kugira ngo abana bakure bafite umuco wo kumva ko igiti ari kimwe mu bifasha mu kurinda ubuzima bw’abantu haba mu kubona ibyo kurya, ibicanwa, ibiti byo kubaza, kuboneka k’umwuka mwiza wo guhumeka, gukurura imvura, n’ibindi.

Ni muri urwo rwego bamwe mu bakozi ba ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ tariki 08 Ugushyingo 2024 bashyikirije ikigo cy’amashuri cya G.S Ruhanga ibiti 50 bya Avoka, ndetse bafatanya n’abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo kubitera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ‘Coalition Umwana Ku Isonga’, Ruzigana Maximilien, avuga ko muri rusange hari ibigo bine byo mu Karere ka Gasabo bateganya gutangamo iyo nkunga y’ibiti bya avoka, kugira ngo bizabafashe mu bijyanye no kugaburira abana ku ishuri.
Ruzigana yagize ati “Dusanzwe tuza hano guhugura abana ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana, ariko uyu munsi twazanywe no kubaha impano y’ibiti bya avoka. Twabivuganyeho n’Ubuyobozi bw’ikigo baratubwira bati dufite ibiti byinshi, ariko turifuza ibiti bya Avoka kugira ngo mu minsi izaza igihe tuzaba turimo gusangira n’abana rya funguro rya saa sita tujye dushyiraho na avoka.”
Nyuma yo gutera ibyo biti, abakozi ba ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ n’ubuyobozi bw’ikigo bwaganirije abanyeshuri bari kumwe n’abarezi babo, babwira abanyeshuri akamaro k’igiti, babasaba gutera ibindi iwabo aho batuye kandi bakabibungabunga.
Ni byo Ruzigana Maximilien yagarutseho, ati “Ati “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo tera igiti, ukibungabunge, urengere Isi, ni ko twifuza ko umwana akura afite iyo myumvire izatuma abikora no mu gihe kizaza n’iyo twaba tudahari. Aba banyeshuri bazarya avoka z’ibi biti bamwe barimo kurangiza, abandi baraje kuba abarimu hano, ibyo byose birashoboka. Turifuza ko n’umwana wese atera igiti, atari hano gusa, ahubwo n’iwabo mu rugo.”

Ruzigana ahereye ku mugani uvuga ko igiti uzota ushaje ugitera ukiri umwana, yabwiye abo banyeshuri ati “Uyu munsi twaje kubafasha kugira ngo ibiti muzota mushaje mubyiterere, kuko n’ibiti bya avoka iyo bikuze barabitema bigahinduka inkwi bakabicana. Mubwire n’iwanyu batere ibiti.”
Iki gikorwa ‘Coalition Umwana Ku Isonga’ yagifatanyije n’indi miryango ariko cyane cyane umuryango ‘Save The Children’ utera inkunga bimwe mu bikorwa by’iryo huriro, ukaba ari wo wifuje ko bafatanya n’abana kugira ngo iki gihe cyo gutera ibiti bakangurie umwana amenye ko ibiti barimo gutera uyu munsi bizabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.
Ikigo cy’amashuri cya G.S. Ruhanga cyateweho ibyo biti by’imbuto, giherereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, Akagari ka Ruhanga mu Mudugudu wa Ruhanga. Ni ikigo gisanzwe kigaragaramo ibiti byinshi, ariko bitari iby’imbuto, bakaba bishimiye guhabwa n’ibyo biti bitanga imbuto, nk’uko Rubaduka Eugene uyobora icyo kigo yabisobanuye.

Yagize ati “Twishimye cyane, ni igikorwa cyaje kudufasha kongera imirire mu bana. Twateye ibiti by’imbuto ziribwa za avoka zera vuba, rero bizadufasha mu kugaburira abana, mu kubungabunga ibidukikije, bizane umwuka mwiza, tube turi ahantu hasa neza hatoshye. Ibi biti bizafasha no mu gihe cy’impeshyi kuko bitanga ahantu ho kugama izuba. Urubuto rwa avoka ni ingirakamaro cyane, rwafasha muri ibyo byose.”
Ibiti bya Avoka byatewe birabanguriye bikaba byera bikiri bito. Ngo bishobora kwera bimaze imyaka itatu, mu gihe ibindi biti bya avoka bitabanguriye bishobora kwera bimaze imyaka hafi itanu cyangwa itandatu.
Ibiti by’imbuto bikunze kugorana mu kubibungabunga kugira ngo bikure ndetse bitange umusaruro. Ni mu gihe kandi bimwe byatewe mu mbuga abana bakiniramo no mu nkengero zaho, ahari impungenge ko abana bashobora gukubagana bakabyangiza.
Umuyobozi w’ikigo avuga ko nta mpungenge z’uko ibyo biti bitazakura, dore ko abanyeshuri bose babasobanuriye akamaro k’ibyo biti, bakaba bizeye ko bazafatanya n’amatsinda y’abanyeshuri yita ku bidukikije (Clubs de l’Environnement) ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo mu kubibungabunga.
Ikigo cya G.S. Ruhanga gifite abanyeshuri 1,560 biga mu mashuri y’incuke, abiga mu myaka itandatu y’amashuri abanza, ndetse n’abiga mu myaka itandatu y’amashuri yisumbuye.
Andi mafoto:





























Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|