Bateye ibiti byitezweho kurwanya isuri yendaga gusenyera abaturage

Abaturage batuye munsi y’umusozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro bemeza ko ibiti 4,500 byatewe kuri uwo musozi bizabarinda isuri yari igiye kuzabasenyera, bakavuga ko bahoranaga ubwoba mu gihe cy’imvura.

Uwo muganda witabiriwe n'inzego zitandukanye
Uwo muganda witabiriwe n’inzego zitandukanye

Abo batugage babivuze kuwa 9 Ugushyingo 2019, ubwo ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano muri ako karere, bari bazindukiye mu muganda wo gutera ibiti by’amoko atandukanye ku musozi wa Rebero mu rwego rwo kurwanya isuri yamanukiraga ku nzu z’abaturage batuye munsi y’uwo musozi.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama, kiri muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cyo gutera no kubungabunga amashyamba muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu karere ka Kicukiro hakaba haratewe ibiti 4,500 byiganjemo iby’imbuto n’ibivangwa n’imyaka.

Abaturage batuye munsi y’umusozi wa Rebero bavuga ko hari ahantu kuri uwo musozi hacukuwe umucanga wo kubaka, mu kuhasubiranya bakoresha itaka ariko ntibagira ibimera bahatera, rikaba ryajyaga ritwarwa n’amazi mu gihe cy’imvura rikamanukira mu mirima yabo bikabangiriza none ngo bigiye gukemuka.

Hatewe ibiti bivangwa n'imyaka
Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka

Mukamunana wari witabiriye uwo muganda, avuga ko amazi avanze n’ibitaka yajyaga amanukira ku nzu ye akabona ko yari kuzageraho akamusenyera.

Agira ati “Iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi avanze n’itaka akuzura mu rugo bikantera ubwoba kuko nabonaga amaherezo azansenyera. Ni byiza rero kuba hatewe ibiti, nizera ko bizakemura iki kibazo mu gihe kiri imbere ndetse tukazabona n’imbuto zo kurya bitatugoye, cyane ko ku isoko zihenda cyane”.

Julien Karinganire utuye muri ako gace, yavuze ko ibyo biti byari bikenewe kuko uretse kubarinda ibiza bizanongera umwuka mwiza abantu bahumeka.

Ati “Kuri uyu musozi hari hari ibiti bike cyane ku buryo bitabashaga kurwanya isuri, kubyongera rero byari ngombwa kugira ngo bifate ubutaka mu gihe cy’imvura kuko hari inzu zendaga gusenyuka. Ibi biti bizanongera umwuka mwiza duhumeka n’ubwiza nyaburanga bw’aho dutuye”.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kicukiro, Emmanuel Baingana, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kongera amashyamba ndetse no kuyarinda abayangiza.

Abaturage bahawe ibiti by'imbuto byo gutera mu ngo zabo
Abaturage bahawe ibiti by’imbuto byo gutera mu ngo zabo

Ati “Buri wese agomba kugira uruhare mu gutera ibiti byinshi cyane cyane ibyera imbuto ziribwa, ndifuza ko biba umuhigo wa buri wese kandi twabigeraho dufatanyije. Ibiti rero duteye uyu munsi ndetse n’ibisanzwe bihari, turasabwa kubyitaho no kubirinda ababyangiza kugira ngo bizatugirire akamaro”.

Akarere ka Kicukiro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, gafite intego yo gutera ibiti ibihumbi 36 birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’umurimbo ndetse n’ibiti 4,815 by’imbuto, bimwe bikaba byaratangiye guhabwa abaturage, buri rugo rugasabwa nibura gutera ibiti bitatu by’imbuto z’amoko anyuranye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Emmanuel Baingana yasabye abaturage kurinda ibita byatewe ababyangiza
Emmanuel Baingana yasabye abaturage kurinda ibita byatewe ababyangiza

Uwo muganda wanitabiriwe n’abakozi ba kompanyi y’Abashinwa ya ‘China Road’ izobereye mu kubaka imihanda n’amateme, mu rwego rwo gukangurira abantu kwita ku bidukikije basubiranya ahaba hacukuwe ibikoresho byifashishwa mu kubaka imihanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka