Basabwe kubungabunga ibidukikije kuko aribyo bibabeshejeho

Abaturage bo mu karereka Rwamaga mu muganda usoza ukwezi kwa 11 bakoze igikorwa cyo gutera ibiti ibihumbi 15 kubuso bwa hegitari esheshatu basabwa kubibungabunga.

Musenyeri yifatanyije n'abaturage gutera igiti.
Musenyeri yifatanyije n’abaturage gutera igiti.

Babisabwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wabashishikarije gukomeza gutera amashyamba bakanayabungabunga, kuko amashyambatariho nubuzima bw’umuntu ntibwari kubaho.

Yagize ati “Ibiti nibyo bituma duhumeka nibyo bigusha imvura ni nabyo bidufasha kubaho.”

Ahani ninaho Minisitiri yasabye abaturage kujya bafata neza ibiti batema kimwe bagatera bibiri kugira ngo bazirinde ubutayu n’ibiza.

Musenyeri yateraga giti.
Musenyeri yateraga giti.

Musenyeri wa Diyoseze Gatorika ya Byumba Nzakamwita Sereverien unahagarariye urubyiruko Gatolika mu Rwanda, yazanye n’urubyiruko ruri mu ihuriro muri aka karere kwifatanya n’abaturage gutera ibiti.

Musenyiri Nzakamwita avuga ko Papa Francis yasabye urubyiruko guhindura isi nziza, kugira ngo abayituye barusheho kugira imibereho myiza akaba ariyo mpamvu bifatanyije n’abaturage batera ibiti ngo birusheho kubungabunga ubuzima bwa muntu.

Ati “Urubyiruko rwacu rero icyo turwigisha nukugirango rumenye inzira nziza rugomba gukoramo ibikorwa byiza nk’ibi byo kwita kubidukikije ndetse no gukora ibikorwa by’urukundo byubaka igihugu cyacu.”

Aba baturage nyuma yo gutera ibi biti biyemeje kubibungabunga barwanya icyakurura ubutayu muri aka karere.

Mukandamage Devote avuga ko ibiti bateye bazakomeza kubyitaho babibagarira, bakirinda kubisrura bitarakura neza.

Yishimiye kon’ubuybozi ndetse n’ingabo na polisi bitabiriye iki gikorwa kikaba cyabahaye imbaraga zo gukomeza kubungabunga amashyamba.

Ubuyobozi bw’Akakarere ka Rwamaga buvuga ko buzakomeza kongera ubuso bw’ahatewe amashyamba no gushishikariza abaturage gukomeza kuyabungabunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka