Ambasade ya Israel mu Rwanda ishyigikiye urubyiruko rukora ubushakashatsi ku bimera

Ambasade ya Israel mu Rwanda, muri iki cyumweru, yifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Isi (International Mother Earth Day).

Kwizihiza uwo munsi byaranzwe no gutangiza amahugurwa agamije kongera umubare w’abanyeshuri ba Kaminuza bakora ubushakashatsi ku bimera.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza bagera kuri 30, yatewe inkunga na Ambasade ya Israel mu Rwanda, akaba agamije gutanga umusanzu ku iterambere rya gahunda y’Igihugu yo gukora ubushakashatsi ku bimera no gukusanya amakuru ajyanye n’umurage w’ibimera bitandukanye biboneka mu gihugu.

Umurima ukorerwamo ubushakashatsi ku bimera mu Rwanda ( Rwanda’s National Herbarium) uherereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ukaba ubonemo ubwoko bw’ibimera bigera ku bihumbi 17.

Mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi no gufasha abanyeshuri barangiza Kaminuza ndetse n’abarimu babo kumva neza urusobe rw’ibinyabuzima, abo banyeshuri n’abarimu babo bafashijwe gusura Pariki ya Nyungwe kugira ngo bahakure ubumenyi bw’ibanze.

Iryo tsinda ryakusanyije ubwoko bw’ibimera 30, bizaherwaho mu gukora ubushakashatsi bwimbitse ndetse n’inyigo ku ruhare rw’ibimera mu rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Muri uwo muhango, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yavuze ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byagombye kuba mu byihutirwa igihugu cyitaho kurusha ibindi.

Ambasaderi Dr Adam yagize ati “Kimwe mu bintu byagombye kwitabwaho ni ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwita ku bidukikije muri rusange. Abatuye Isi basabwa kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, kuko kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima bikomeje kuba ikibazo gihangayikishije muri iyi myaka ya vuba aha, n’imihindagurikire y’ikirere ijyana n’ubushyuhe bukabije ”.

Kabera Juliet, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), wari waherekeje abo banyeshuri bahugurwa, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kubungabunga ibidukikije, bityo ko ubwo bumenyi abo banyeshuri bahabwa bukenewe cyane mu rubyiruko, kugira ngo rushobore guteza imbere gahunda za Leta zijyanye no kwita ku bidukikije.

Umwe mu bahuguwe yavuze ko ubumenyi bahawe bwabafashije kuko bwabahaye amahirwe yo kumva neza ibyo biga, kandi babyigiye hanze y’ishuri.

Uwase Aimée Sandrine, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu yo gukora ubushakashatsi ku bimera (National Herbarium of Rwanda), ndetse wanarangije kwiga mu ishami ry’Ibinyabuzima muri Kaminuza y’u Rwanda na we yari muri urwo rugendoshuri rwo muri Pariki ya Nyungwe.

Yagize ati “Nishimiye uru rugendo, nize ibintu byinshi bishya, niboneye n’amaso yanjye bimwe mu bimera twari twarize mu ishuri. Turashimira Ambasade ya Israel mu Rwanda kuri aya mahirwe yaduhaye.”

Prof. Elias Bizuru, Umwarimu wa Kaminuuza mu ishami ry’ibimera n’andi masomo ashamikiyeho, mu Ishami rya Kaminuza ryigisha Siyansi n’ikoranabuhanga (UR College of Science and Technology), yavuze ko ayo mahugurwa n’urugendo bizafasha abanyeshuri kumenya kugenzura uko ubwoko bw’ibimera bugenda buhinduka bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Bizuru ati “Nize byinshi njye n’abanyeshuri banjye, twabonye ubwoko bwinshi bw’ibimera, kandi hari n’ibyo twashoboye kuzana ubundi bitabaga mu murima wa Kaminuza ukorerwamo ubushakashatsi ku bimera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka