Amashyamba kimeza 107 asigaye mu Rwanda ashobora kuzimira

Minisiteri ishinzwe Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF) yatangiye gahunda yo kubungabunga amashyamba 107 rukumbi ya kimeza u Rwanda rusigaranye, kugira ngo adacika.

Ishyamba rya kimeza rya Kibirizi muri Nyanza ni rimwe mu 107 akenewe kwitabwaho
Ishyamba rya kimeza rya Kibirizi muri Nyanza ni rimwe mu 107 akenewe kwitabwaho

Amashyamba ni kimwe mu mutungo kamere u Rwanda rufite, ariko by’umwihariko kuba rugifite amashyamba ya kimeza bikaba akarusho kuko bifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kubera ubukana bw’iyangirika ry’amashyamba cyane cyane aya kimeza, hanashyizweho iteka rya Minisitiri w’intebe rirengera bene ayo mashyamba adafite kirengera.

Iri tegeko ryaje gushyigikira irigenga ibidukikije rigaragaza neza ubwoko bw’ibiti bigomba kurindwa kandi rikanatunga agatoki aho biherereye, ku buryo n’umuntu wafatwa abitema ahita akurikiranwa.

Rumwe muri izo ngero ni ibiti byitwa “Umushikiri” byari byibasiwe mu minsi ishize, aho byavugwaga ko bitanga imibavu. Ariko nyuma yo gukaza itegeko abafashwe bagakurikiranwa n’ubutabera byaracitse.

Ishyamba rya Nyungwe naryo ni kimeza ariko ricunzwe neza kubera icyayi n'andi mashyamba yatewe ku nkengero zaryo
Ishyamba rya Nyungwe naryo ni kimeza ariko ricunzwe neza kubera icyayi n’andi mashyamba yatewe ku nkengero zaryo

Igisigaye ni amashyamba mato aherereye hirya no hino mu gihugu ariko atitaweho nk’uko bikwiye. Ayo mashyamba abarirwa muri 107 ko ari yo asigaye mu Rwanda ariko MINILAF ikaba yarahagurukiye kuyarinda ngo atazimira.

Ishyamba rya Kibirizi riteye kuri hegitari 183 ni rimwe muri aya mashyamba arinzwe n’iteka rya Minisitiri. Iri shyamba riherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo na ryo riri mu ryakunze kwibasirwa kubera ibiti by’imishikiri bihateye.

Ariko kuva Guverinoma yahagurukira iki kibazo ba rushimusi b’ibiti baragabanutse, kandi n’ingamba zo kurinda amashyamba nk’aya zarakajijwe.

Zimwe muri izo ngamba zirimo kongera imyumvire y’abaturage ku kurinda aya mashyamba ariko hanashyirwaho n’uburyo bwo kubafasha kwiteza imbere banayarinda.

Ku ikubitiro amashyamba 20 ni yo yashyizwe muri gahunda yo kuzitabwaho ariko n’andi akagenda yitabwaho uko ubushobozi buboneka, nk’uko bitangazwa na Dr. Emmanuel ukuriye igice gishinzwe kubungabunga amashyamba muri MINILAF.

Agira ati “Hari gahunda y’uko ibiti bivangwa n’imyaka cyane cyane ahegereye ya mashyamba ariko umwihariko uzashyirwa ahantu hegereye amashyamba akeneye kurindwa.

“Hahandi hegereye amashyamba hagiye haboneka ibiti bituma abaturage babona ibiti bakeneye hafi y’aho batuye, ntago bizajya bibafata umwanya kugira ngo baze mu ishyamba nkiri baze kuryangiza.”

Avuga ko umukandara w’ishyamba cyangwa ibihingwa bizazengurutswa aya mashyamba, bizaba bigizwe ahanini n’imbuto bishinzwe kongera ubuzima bwiza bw’abaturage.

Gahunda nk’iyi yo kurengera amashyamba karemano bakoresheje umukandara w’andi mashyamba agirira abaturage akamaro, isa n’iyagize akamaro ku baturiye ishyamba rya Nyungwe riherereye mu gice cya Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Guverinoma yafashije abaturage bangizaga iri shyamba ibashyiriraho umukandara w’ishyamba rizengurutse irya kimeza rya Nyunge. Muri iki gice bemerewe gukoreraho imikorwa bibateza imbere, harimo gutashya no kororeramo inzuki.

Hakizimana ukorera ubworozi bw'inzuki mu nkengero z'ishyamba rya Nyungwe
Hakizimana ukorera ubworozi bw’inzuki mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe

Hakizimana Vincent ni umwe mu baturage biteje imbere kubera ubuvumvu akorera mu mukandara w’iri shyamba. Anahagarariye koperative y’abavumvu bakorera muri Nyungwe.

Ati “Twari ba rushimusi, twangiza ishyamba n’inyamanswa ziririmo, nta terambere byatugezagaho ariko ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyaje kutwigisha, kidufasha kwibumbira mu makoperative ndetse duhabwa n’ubumenyi.

“Ubu byabaye ishoramari rikomeye twateye imbere kandi tunabera amaso Pariki ya Nyungwe, turi mu bayirinda aho kuyangiza".”

Emmanuel Uwizeye avuga ko gahunda yo gukangurira abaturage kurinda amashyamba kimeza ishobora gufata imyaka iri hejuru y’itanu kugira ngo abaturage babe basobanukiwe neza akamaro k’amashyamba kimeza.

Kugeza ubu ubuso buhinzeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6% ubariyemo n’aya kimeza yose. Gahunda ya leta igaragaza ko bugomba kwiyongera bukagera kuri 30% muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukunde igihugu twirinda ibiyobyabwejya tugire ejo hazaza hazima ikifuzo pfi nuku abacikirije amashuri mwaduha innyuga natwe tukaziteza imbere ntako mutaba mudufashije murakoze

DUKUNDIMANA Celestn yanditse ku itariki ya: 9-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka