Abatuye mu mijyi na bo bararebwa na gahunda yo gutera ibiti by’imbuto
Leta irasaba abatuye mu mijyi kwitabira gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo kongera imirire myiza yo mu ngo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Spridio Nshimiyimana, avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ibiti by’imbuto ku buryo buri rugo rugira byibura ibiti bitatu by’ubwoko butandukanye.
Ati “Muri gahunda ya Leta umuturage agomba kugira nibura ibiti bitatu by’imbuto z’ubwoko butandukanye”.
Impamvu abatuye mu mijyi basabwa gutera ibiti ni ukugira ngo na bo badacikanwa n’iyi gahunda kuko na bo ibareba.
Ati “Abatuye mu mijyi irabareba cyane kuko ubundi mu busanzwe, buri muturage utuye mu mujyi yagakwiriye kugira ibiti mu busitani bwe bikaba akarusho iyo bateye ubwoko butandukanye”.
Nshimiyimana avuga ko biba bibabaje rero kuba umuturage yajya gushaka aho agura imbuto nyamara yagakwiriye kuba afite nibura ibiti bitatu by’imbuto iwe.
Ati “Avoka ibanguriye ntitwara umwanya munini yaba mu burebure cyangwa ubugari, umwembe ubanguriye na wo ni uko, igiti cy’icunga ribanguriye na ryo ni uko. Ni byiza ko habaho gutera ibiti by’imbuto aho gusasa amapave ku butaka bwagirira umuntu akamaro.
Intego ya Leta ni uko nibura buri rugo rugira ibiti bitatu mu rugo. Mu bigo by’amashuri ho basabwa kugira ibiti byinshi by’imbuto mu rwego rwo kongera imirire myiza y’abanyeshuri.
Mu rwego rwo gufasha umuturage kubona ingemwe, Leta itanga amafaranga anyuzwa mu turere, hagakorwa ubuhumbikiro bw’ibiti haba harimo n’imbuto ziribwa, igihe cy’itera cyagera abaturage bagahabwa ingemwe z’ibyo biti.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba na bo bagira uruhare mu gutubura ingemwe z’ibiti biribwa, imbuto zigahabwa abaturage mu gihe cy’itera, izi ngemwe zikaba zitangirwa ubuntu.
N’ubwo Leta itanga ingemwe, hari na ba rwiyemezamirimo baba bafite ubuhumbikiro bw’ibiti, abantu ku giti cyabo bafite ubushobozi bakaba babegera bakazigura bakazitera mu mirima yabo.
Impamvu Leta ifite iyi gahunda ni ugufasha abaturage kongera indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi no kongera ubuso buteyeho ibiti, nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Spridio Nshimiyimana yakomeje abisobanura.
Ati “Nk’uko nabivuze haruguru, imbuto ni nziza mu kunganira imirire myiza, hari n’igihe kwa muganga noneho bazigutegeka kujya uzirya. Si ngombwa rero ko utegereza ko muganga azigutegeka. Ifunguro ririho imbuto rishimangira ko uba uriye indyo yuzuye kuko imbuto zifitemo intungamubiri utapfa kubona mu bindi biribwa, bityo ntihabeho ikibazo cy’imirire mibi. Buri muturarwanda wese akwiye kugira imirire myiza yuzuye, n’ubuzima buzira umuze, bigatuma umubiri ugira ubwirinzi buhagije.
Umuturage witwa Uwamungu Marie Grace utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Mulinja, avuga ko iyi gahunda Leta izanye yo gutera ibiti ku batuye mu mujyi ari nziza kuko uretse no kongera imirire myiza mu baturage, bizatuma umuntu n’amafaranga yaguraga imbuto ayazigama cyangwa akayagura ibindi bintu akeneye mu rugo.
Ati “Kera numvaga imbuto ari iz’abana, nta bantu bakuze baryaga imbuto. Ariko aho ngeze ubu numva nzibonye nanjye nazirya”.
Iyi gahunda yo gutera ibiti irareba abatuye mu gihugu bose, haba mu mijyi no mu cyaro.
Ohereza igitekerezo
|