30% by’ubuso bw’u Rwanda buzaba buteye amashyamba bitarenze 2020

Mu Rwanda hatangiye gahunda nshya yo gutera ibiti hagamijwe kugera ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu buteye amashyamba nk’uko biteganyijwe mu mushinga w’ikerekezo 2020.

Mu kiganiro mbwirwaruhame yatanze ku cyumweru tariki 6/11/2011, minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yavuze ko ubu mu Rwanda ibiti biri ku kigero cya 22%. Iyi gahunda rero ngo izatuma u Rwanda rugera ku cyo rwiyemeje bitewe n’uko ibi biti bigiye guterwa ari byinshi kandi bigaterwa ku murongo.

Yasobanuye ko mbere minisiteri yari fite gahunda yo kugera ku kigaro cya 30% mu mwaka w’2018 ariko biza kugaragara ko iyo gahunda itazagerwaho muri icyo gihe kubera ko nta gahunda nk’iyi yo gutera ibiti byinshi yaririho.

Iyi gahunda y’imyaka ibiri yo gutera ibiti byinshi izatangizwa ku mugaragaro ku itariki ya 19/11/2011 ariko ubu hari uturere twatangiye kuyishyira mu bikorwa. Minisitiri Kamanzi avuga ko uturere twose tugomba guteganya amahegitari (hectares) y’ubutaka azaterwaho ibiti kuburyo hazamera nk’ishyamba.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba, Frank Rutabingwa, yavuze ko hari ingemwe zingana na miliyoni 67 z’ubwoko butandukanye zateguwe guterwa bitarenze uyu mwaka.

Biteganyijwe ko 30% by’ibiti bizaterwa mu mpinga z’imisozi ibisigaye bigaterwa ahandi. Ahatemwe amashyamba hazibandwaho cyane muri iyi gahunda. Urugero ni nko mu ishyamba rya Gishwati hazaterwa hegitari zigera ku 3.020

Uyu mwaka hazashyirwa imbaraga mu gukurikirana imikurire y’ibiti byatewe. Umurimo wo kubikurikirana kugeza bikuze urareba ubuyobozi b’uturere bufatanyije n’igisirikare, igipolisi, amashyirahamwe y’abagore, imishinga yita ku bidukikije hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka