U Rwanda rwageze ku cyerekezo 2020 mu rwego rw’amashyamba

Ministeri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), itangaza ko icyerekezo 2020 Leta yihaye mu mwaka wa 2000, ngo imaze kukigeraho mu rwego rw’amashyamba.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA), Dr Emmanuel Nkurunziza, yatangaje ko bageze ku rugero rwa 29.6% by’ubuso bumaze guterwaho amashyamba, mu gihe intego yari iyo gutera ibyo biti ku buso bungana na 30% by’igihugu.

Ministiri w'Umutungokamere, Dr Vincent Biruta hamwe n'Umuyobozi w'Umuryango IUCN, batangije icyicaro cy'uwo muryango mu Rwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga w'amashyamba.
Ministiri w’Umutungokamere, Dr Vincent Biruta hamwe n’Umuyobozi w’Umuryango IUCN, batangije icyicaro cy’uwo muryango mu Rwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga w’amashyamba.

Yavuze ko hegitari zigera kuri miliyoni ebyiri mu Rwanda hose, nizo zateweho ibiti, ahanini ari ubutaka bukikije inkombe z’ibiyaga n’imigezi, ahantu hakomye hendaga kuba ubutayu, ku nkengero z’imihanda hamwe no mu masambu y’abaturage.

Yagize ati “Uyu munsi mpuzamahanga w’amashyamba twawizihije tugeze kuri 29.6% by’ubuso bw’igihugu bwateweho amashyamba kuva mu mwaka wa 2000, icyo gihe Leta yari yariyemeje gutera amashyamba ku buso bungana na 30% by’igihugu bitarenze umwaka wa 2020.”

Yakomeje agira ati “Intego tuzaba twayigezeho neza muri 2018 kuko twayigije imbere ho imyaka ibiri, kandi ntabwo tuzahagararira aho; ndetse si ibyo byonyine tuzakora kuko tugomba kugenzura imisozi yose tukamenya ko iriho amaterasi n’ibindi byose birinda isuri.”

 Bamwe mu bitabiriye kumva ubunararibonye bw'u Rwanda mu kongera amashyamba, hari kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k'ibiti.
Bamwe mu bitabiriye kumva ubunararibonye bw’u Rwanda mu kongera amashyamba, hari kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro k’ibiti.

U Rwanda rufatanije n’Umuryango mpuzamahanga wo kurengera umwimerere w’isi (International Union for Consevation of Nature/IUCN), biyemeje kugarura ireme ry’ibishanga n’imisozi byari mu nzira yo guhinduka ubutayu, ndetse uyu muryango ukaba washyize icyicaro cyawo mu Rwanda kizahuza imirimo mu bice by’Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo.

Ingamba zo gutera amashyamba no kurengera ibidukikije muri rusange zategetswe n’Umuryango w’abibumbye (UN) mu mwaka ushize wa 2015, aho mu mwanzuro wayo ushyiraho intego z’iterambere rirambye, gutera amashyamba no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, biza mu by’ibanze bigomba gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka