Nyagatare: Ministiri Kamanzi arashima ibikorwa by’Inkeragutabara
Minisitiri w’amashyamba n’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi arashima ibikorwa byo gutera amashyamba byakozwe n’Inkeragutabara mu karere ka Nyagatare.
Nyuma yo gusura amashyamba yatewe n’Inkeragutabara mu mirenge ya Tabagwe na Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, tariki 08/02/2013, Minisitiri Kamanzi yavuze ko ubu u Rwanda rugeze ku kigereranyo cya 24.5% by’ubuso bungana na kuri 30% by’igihugu buteganyijwe guterwaho amashyamba muri gahunda y’icyerekezo 2020.

Yagize ati “Ndashaka gufata umwanya wo gushimira urwego rw’Inkeragutaba zacu mu ruhare runini bafite mu kugira ngo ibikorwa byacu bigende neza harimo no gutera amashyamba”.
Abangiza amashyamba bihanangirijwe
Nyuma yo gusanga bamwe mu baturage baragiye amatungo mu biti byatewe, Minisitiri Kamnzi yabasabye ko bafata ibikorwa byo gutera amashyamba nk’ibyabo, bityo bagafata iya mbere mu kubirinda no kubifata neza.
Ibi Ministiri yabivuze nyuma yo kwifatira umuturage witwa Gatari John wari uragiye amatungo ahatewe ibiti mu kagali ka Gakamba mu murenge wa Tabagwe.

Nyuma yo kumwigisha akamaro k’amashyamba, Minisitiri yategetse uyu muturage kuba ijisho rya rubanda mu gukumira abangiza ibiti byatewe.
Uyu muturage yemereye Ministiri ko yakoze urugomo akonesha amashyamba yatewe, anamwizeza ko agiye kubera abandi urugero mu kurinda ibidukikije.
Ikibazo cy’umuswa kiracyari ingorabahizi mu kwangiza ibiti byatewe
Hamwe muho Minisitiri yasuye nko mu murenge wa Rwimiyaga, yasanze bimwe mu biti byatewe biribwa n’umuswa ndetse bikuma.
Minisitiri Kamanzi yasezeranyije ubuyobozi ko agiye kuganira n’inzego zitandukanye kugira ngo hashakirwe umuti ikibazo cy’umuswa wangiza amashyamba.

Yagize ati: “Ikibazo cy’umuti wica umuswa wangiza ibiti kigiye gukemuka. Ngiye kuganira n’ababishinzwe kuburyo kizakemuka vuba.”
Minisitiri yanasabye abayobozi bw’inzego z’ibanze gufata iya mbere mu gukangurira abo bayobora kwita ku bikorwa by’amashyamba bayabungabunga.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|