Ingemwe z’ibiti miliyoni 32 zizaterwa mu gihembwe cy’amashyamba cya 2013-2014 mu Rwanda

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yatangaje ko mu gihembwe cy’amashyamba cya 2013-2014 mu Rwanda hazaterwa ingemwe z’ibiti miliyoni 32.

Iki gihembwe cy’igiti kizatangira tariki 30/11/2013 kizatangirizwa mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro, mu bice by’imisozi ihanamye ikunze guhingwa cyane bigatera isuri inamanukira mu mugezi wa Nyabarongo.

Abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu mu turere dutandukanye barasabwa kugishyira ingufu mu gutegura neza iki gikorwa nk’uko biri mu nshingano zabo,bityo ibiti bikazajya biterwa mu buryo buteguwe neza kandi bwizweho nk’uko Minisitiri Kamanzi yabisabye.

Ibi bikazatuma abaturage bazajya bitabira imiganda n’ibindi bikorwa byo gutera ibiti bazi neza icyo bagiye gukora; aho kugira ngo imbaraga zabo zipfushwe ubusa.

Zimwe mu ngembwe zateguwe kuzaterwa mu gihembwe cy'amashyamba uyu mwaka.
Zimwe mu ngembwe zateguwe kuzaterwa mu gihembwe cy’amashyamba uyu mwaka.

Ingemwe z’ibiti ziteganije guterwa zikazaterwa ku misozi ihanamye hirya no hino mu Rwanda, mu mirima kuko hari ibiti bivangwa n’imyaka, n’ahandi hateguwe nk’uko byagarutsweho.

Mu rwego rwo kwita ku giti no guteza imbere amashyamba ngo atange umusaruro mwiza, hafashwe ingamba zitandukanye zirimo ko Abanyarwanda hirya no hino baba ijisho ryo gucunga umutungo kamere nk’amashyamba aterwa hirindwa ko yakwangizwa.

Minisitiri Kamanzi yavuze ko byaba bibabaje kubona abantu batera nk’ishyamba kuri hegitali runaka, nyamara abaturage nka 4 cyangwa 5 bo kuri uwo musozi bakaragiramo zikangirika, nyamara hatuye abandi icyo gikorwa gifitiye akamaro ntibabivuge. Yasabye Abanyarwanda gucika kuri uwo muco.

U Rwanda rufite intego y’uko muri 2017-2018 rwaba rugeze ku buso bwa 30% butwikiriwe n’amashyamba ruvuye kuri 28, 3% ruriho ubu; nk’uko Emmanuel Nkurunziza, umwe mu bayobozi bakuru b’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere yabitangaje mu kiganiro cyabereye muri Telecom house kuri uyu wa 24/11/2013.

Iyo bavuze akamaro k’igiti, abaturage b’akarere nka Bugesera babyumva vuba kuko aka karere kari kagiye kuba ubutayu abantu baratangiye gusuhuka none ubu ni ahantu hahehereye bitewe n’uko hatewe ibiti.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi simbyemera kuko iyi mibare iba ari iyahimbwe kugirango ahagaaragare ko bitaye ku bidukikije ariko ugiye nko mu bugesera wa kwicwa na gahinda, ubuyobozi butanga imibare nk’iyi nyamara nta kimwe cyakabiri cyatewe uahgeze nawe wakwirebera nihagire igikorwa abantu bacike ku ngeso yo kubeshya ibitakozwe.

dove yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka