Gukurikirana ibiti byatewe ni byo bizatuma amashyamba adacika - Ambasaderi Claver Gatete
Nyuma y’umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2015, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambassaderi Claver Gatete, yasabye abaturage kwita ku biti byatewe babungabunga amashyamba.
Mu muganda wakozwe ku wa gatandatu tariki 28 hatewe ibiti 5600, ku buso bwa hegitari 3 n’igice mu Kagari ka Masaka ho mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ndetse bamwe mu baturage bahabwa ingemwe zo gutera.
Ambassaderi Claver Gatete yasobanuriye abaturage akamaro k’ibiti n’amashyamba mu mibereho y’abantu, kuko ari byo bitanga umwuka wo guhumeka akaba ari na byo bikurura imvura.
Yagize ati “Niba duhinga tukorora, dukeneye imvura. Imvura rero izanwa n’amashyamba. Ni yo mpamvu muvuga ngo ibihe byarahindutse. Mukomeje gutema amashyamba byahinduka kurushaho. Ku rwego rw’igihugu turashaka amashyamba ku misozi yose.”
Mu gihe hari aho bijya bigaragara ko ibiti biterwa mu muganda bamwe mu baturage batabyitaho, abitabiriye uyu muganda bahamije ko bazi akamaro k’igiti, bakaba biteguye kubikorera kugira ngo bizakure neza.
Abaturage bakenera ibiti mu guteka, gukora ibikoresho byo mu nzu no mu kubaka, bityo bakavuga ko ari ngombwa ko bacika ku ngeso yo kuragira amatungo mu mashyamba ahubwo bakayitaho kugira ngo imisozi itaba ubutayu.
Nyiranzukobankunda Jeannette, umwe muri bo, ati “Tuzi neza ko ibiti bikenerwa cyane ni yo mpamvu, nka biriya duteye tugomba kujya tubikorera, tukabikonda, tukirinda ko hagira ababyonona”.
Ibiti byatewe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’igice, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ashimira abaturage umusanzu batanze ku gihugu kuko igikorwa bakoze cyunganira ingengo y’imari y ‘igihugu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|