Bateye ibiti bya Macadamia 1000 muri “Macadamia one million Project”

Mu muganda wo ku rwego rw’igihugu wabereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2015 bateye ibiti bya Macadamia 100.

Izo Macadamia zatewe mu masambu y’abaturage bahuje ubutaka ku buso bwa hegitari 5.

Bateye ibiti 1000 bya Macadamia.
Bateye ibiti 1000 bya Macadamia.

Macadamia ngo basanze ibereranye n’ubutaka bwose bwo mu Rwanda ndetse by’umwihariko ikaba ngo ishobora kuvangwa n’indi myaka mu murima ntibiyibangamire nk’uko Musabyimana Innocent, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabisobanuye.

Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali hazagira akarere ihingwamo by’intangarugero kugira ngo mu myaka icumi iri imbere hazabe hamaze guterwa ibiti miliyoni imwe ari byo yise Macadamia one million Project mu ruri rw’icyongereza.

Yagize ati “Uyu ni umushinga w’igihe kirekire kandi ufite umushoramari wawo wihariye uzakorana n’abahinzi bibumbiye mu makoperative ndetse n’abantu ku giti cyabo bafite ubuso bunini bahingaho macadamia”.

Musabyimana Innocent, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, atera igiti cya Macadamia.
Musabyimana Innocent, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, atera igiti cya Macadamia.

Mahomed Jassat, umunyemari uturuka muri Australia wari muri uyu muganda atera ibi biti bya Macadamia yashimye ubufatanye buri hagati y’ikigo cya Farm Gate abereye Umuyobozi Mukuru na Guverinema y’u Rwanda.

Uyu umushoramari ukorana n’abahinzi ba Macadamia hirya ni hino muri Afurika yamaze abaturage impungenge avuga ko iki giti kugihinga bitagoranye.

Yagize ati “Mu Rwanda hari ubutaka buberanye na Macadamia. Ni ukugihinga ukakigenera ifumbire ubundi nyuma y’imyaka ine umuhinzi kikamusiga inote”.

Impuguke mu buhinzi bw’iki gihingwa cya Macadamia zivuga ko kuri hegitare (ha) imwe haterwa ibiti 200 hanyuma hagasigara intera ya metero zirindwi hagati y’igiti n’ikindi.

Bimwe mu biribwa bikorwa muri Macadamia.
Bimwe mu biribwa bikorwa muri Macadamia.

Usibye kuba mu murenge wa Rwabicuma hatewe ha 5 zose hamwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yatangaje ko izizaterwa muri uyu murenge zigera kuri hegitari 500 z’ubutaka bwegeranyije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wiriwe?
Uwashaka iyo mbuto ya makadamia yayikura hehe?
Murakoze!

Irizabimbuto yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Nuko nuko, ibi biti tubitezeho umusaruro kabisa, erega tugomba kwiteza imbere nkabanyarwanda, tukigira naho ubundi twasigara inyuma.

Mary kalisa yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka