Bahangayikishijwe n’udusimba twumisha amashyamba

Abaturage bo mu mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba dumeze nk’inda twumisha amashyamba.

Utu dusimba ngo dukunze kuba mu biti by’inturusu cyane kuburyo ngo igiti twagezemo gitangira guhisha amababi, kugeza ubwo cyumye burundu.

Utu dusimba tumeze nk'inda, ariko two dufite amababa
Utu dusimba tumeze nk’inda, ariko two dufite amababa

Nshimiyimana Jean Claude utuye mu murenge wa Nyagisozi avuga ko utu dusimba iyo utwitegereje ubona tujya gusa n’inda zisanzwe, gusa ngo utu two dufite amababa.

Nshimiyimana kandi avuga ko utu dusimba tumaze kubatera impungenge, kuko ngo twatangiye kumisha ibiti byinshi mu mashyamba.

Agira ati:” Ni inda z’umweru, bazita ngo ni inda zo mu biti, ariko rwose ziraturembeje kuko ibiti byashize byuma”.

Ikindi aba baturage bavuga ngo ni uko utu dusimba tujya no mu bindi biti bisanzwe byaba iby’imbuto ziribwa ndetse ngo no mu myaka isanzwe, bakavuga ko babona na bo tuzabadukira.

Umwe mu bafite izo mpungenge ati “Utuntu turya inturusu ikuma urumva amaherezo tutazahuka mu bantu na bo bakuma”?

Icyakora n’ubwo utu dusimba turya abantu, bavuga ko kakurya nk’uko inda isanzwe yakurya, ubundi ngo kakigendera.

Umukozi w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubuhinzi Mbonyisenge Thomas, avuga ko utu dusimba tumaze igihe muri aka karere kimwe n’ahandi mu gihugu kandi ko tuba twinshi cyane mu gihe cy’izuba.

Igiti utu dusimba twagezemo gitangira kuma amababi
Igiti utu dusimba twagezemo gitangira kuma amababi

Mbonyisenge avuga ko ari ikibazo koko, gusa akavuga ko nta buryo bwo kuturwanya buraboneka ngo kuko nta watera umuti mu mashyamba yose, kandi haba harimo n’utundi dukoko tudateje ikibazo kandi dukeneye kubaho.

Ati:”Ntabwo twatera umuti mu mashyamba yose, nta n’ubwo byashoboka kuko byasaba gukoresha indege kandi ubwo bushobozi ntitwabubona, kandi mu mashyamba habamo utukoko nk’inzuki tuba dukeneye kubaho”.

Mbonyisenge yizeza abaturage ko utu dukoko turamutse tugeze mu myaka isanzwe tugatangira kuyumisha, bwo ngo hahita hafatwa ingamba zo gutera imiti yo kutwica, na cyane ko ngo imyaka yo iba iri ku buso bukeya.

Charles RUZINDANA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twasabaga minisiteri ibifitiye ububasha kugira icyo babikoraho, niba hari imiti yakwica utu dusimba bakayegereza abaturage bagatera mumashyamba yambo nahandi hose twaba turi.

Mwema Ruth yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

byaba bibaje niba abashinzwe ubuhinzi bavuga ko nta muti.icyo ntabwo ari igisubizo nka technicien

rwasa yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka