Abasukuti n’Abagide bifatanyije n’abaturage batera ibiti 2000

Mu Karere ka Kamonyi Abasukuti n’Abagide bafatanyije n’abaturage baho biganjemo urubyiruko, bateye ibiti 2000 birimo ibiribwa n’ibivangwa n’imyaka mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Bateye ibiti bizafasha abaturage kurwanya isuri
Bateye ibiti bizafasha abaturage kurwanya isuri

Ibyo byakozwe ku wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ubwo mu gihugu cyose hatangizwaga icyumweru cya gisukuti kizarangira ku ya 22 Gashyantare 2020, ubwo hazaba hibukwa uwashize umuryango w’Abasukuti n’uw’Abagide, Baden Powell, kikaba ari icyumweru kirangwa n’ibikorwa by’urukundo kandi ni ngarukamwaka.

Muri Kamonyi icyo gikorwa cyahuriranye n’umuganda w’urubyiruko, batera ibiti ndetse banatunganya umuhanda wa kilometero imwe wo mu Mudugudu wa Mushimba mu Kagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamahoro Prisca, avuga ko igikorwa cy’urwo rubyiruko ari ingenzi ku mibereho y’abaturage.

Batunganyije n'umuhanda wari warasibamye
Batunganyije n’umuhanda wari warasibamye

Agira ati “Ibi ni ibikorwa byari bikenewe ku buzima bw’abantu, bateye ibiti bitandukanye bifata ubutaka bikanadufasha kurwanya isuri ndetse bikaduha umwuka mwiza. Harimo n’ibiti by’imbuto bizadufasha kunoza imirire myiza, umuhanda badutunganyirije uzatuma byorohera abaturage guhahirana, ni ibikorwa byiza”.

Ati “Twafatanyije n’Abasukuti n’Abagide, ni ibintu byiza kuko baboneraho bagakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda inda z’imburagihe n’ibindi. Turabashimira rero kuko inama zabo zituma urubyiruko rugira imyitwarire myiza izarufasha kwiteza imbere”.

Komiseri mukuru w’Abasukuti mu Rwanda, Virgile Uzabumugabo, avuga ko iyo miryango yombi yigisha abana kugira imyitwarire myiza no gukora ibikorwa byiza bakazakura bashoboye kuyobora.

Uzabumugabo avuga ko imiryango y'Abasukuti n'Abagide ifasha abana gukura bifitiye icyizere
Uzabumugabo avuga ko imiryango y’Abasukuti n’Abagide ifasha abana gukura bifitiye icyizere

Ati “Ibi bikorwa ni bimwe mu byo dutoza abana n’urubyiruko kuko mu Basukuti dutangira guhugura abana ku myaka itanu naho Abagide bagahera ku myaka itandatu. Tubahugura ku kugira ikinyabupfura, imiyoborere, gukunda igihugu, gukunda umurimo, kubana, kuvuga mu ruhame ku buryo ku myaka 20 aba ashobora kuyobora itsinda rinini ry’abantu bakagera ku ntego”.

Akomeza avuga ko ibikorwa bakora ari ubwitange, bityo ko baba bakeneye inkunga n’inama z’ababyeyi n’abayobozi.

Ati “Ibyo dukora byose ni ubwitange, turi abakorerabushake. Icyo dusaba ababyeyi n’abayobozi rero ni ibitekerezo n’inkunga kuko hari aho dukenera ibikoresho runaka nk’iyo tugiye gukorera abatishoboye uturima tw’igikoni, hari ibikoresho bikenerwa ari yo mpamvu tubasaba kutuba hafi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abagide mu Rwanda, Umulisa Pascaline, yemeza ko abana bakurira mu muryango w’Abagide baba bafite indangagaciro zibafasha mu buzima.

Visi Mayor Uwamahoro yashimye ibikorwa by'urubyiruko kuko biteza imbere abaturage
Visi Mayor Uwamahoro yashimye ibikorwa by’urubyiruko kuko biteza imbere abaturage

Ati “Turebye aho tugeze, twishimira ibyo dukora mu kubaka umwana w’umukobwa kuko mu bo dufite bose, urugero nta n’umwe wakumva yatwaye inda imburagihe. Aba ari umukobwa wubakitse, ushobora kwifatira ibyemezo, ni yo mpamvu n’iyo baje mu bikorwa nk’ibi by’urukundo babikora uko bikwiye”.

Umuryango w’Abasukuti washinzwe mu 1907 naho uw’Abagide ushingwa mu 1910, yombi ikaba yarashinzwe na Baden Powell, uyu akaba yaravukiye mu Bwongereza ku ya 22 Gashyantare 1857, yitaba Imana ku ya 8 Mutarama 1941 aguye i Nyeli muri Kenya.

Umugore we, Olave Baden Powell, na we bavutse ku itariki imwe kuko yabonye izuba ku ya 22 Gashyantare 1889, yitaba Imana ku ya 25 Kamena 1977, akaba ari we wayoboye bwa mbere umuryango w’Abagide ku isi.

Abasukuti n'Abagide barangwa n'ikinyabupfura
Abasukuti n’Abagide barangwa n’ikinyabupfura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka