Umuturage niwe zingiro ryo kubungabunga ibidukikije
Ikigo cy’igihugu cyo kwita ku bidukikije REMA kiravuga ko umuturage akwiye kongererwa ubushobozi bwo kwibeshaho neza,kuko bituma abungabu ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wa REMA Eng. Coletha Ruhamya yabivuze kuri uyu wa kane 26 Mutarama 2017,mu gikorwa cyo kugabira inka 33, abanyamuryango b’amakoperative 2 yo mu mirenge ya Simbi na Kigoma yo mu karere ka Huye.
Eng. Ruhamya avuga ko iyo umuturage afite imibereho myiza bigabanya ibikorwa yakora bikagira ingaruka mbi ku bidukikije.
Yagize ati “Tuzakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije gukura abaturage mu bukene kuko tuziko umuntu ari we zingiro ry’ibikorwa bigamije kwita no kubungabunga ibidukikije.”
Amakoperative yagabiwe ni Imbere Heza Karambi yo mu murenge wa Kigoma, na Twite ku Bidukikije Twiteza Imbere yo muri Simbi.

Aya makoperative yombi akorana n’umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, Icyiciro cya kabiri (Lake Victoria Environmental Management Project Phase Two) LVEMP II,ukorana na REMA.
Mu buhamya bwa Noel Maniraguha perezida wa koperative Imbere Heza,yavuze ko gukorana n’Umushinga LVEMP II byamufashije kwikura mu bukene kuko yahawemo akazi ndetse isambu ye igakorwamo amaterasi.
Ati "Nabashije kwigurira igare rifite agaciro k’ibihumbi 80.Nabashije kandi kwiyubakira inzu ku mudugudu nimuka mu manegeka, byose mbikesha umushinga LVEMP II".
Aba baturage kandi bavuga ko inka bahawe zizabaha ifumbire izifashishwa mu buhinzi bwabo bw’imboga nabwo bafashwamo na LVEMP II,zikazanatanga umukamo uzafasha kuzamura imirire.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yashimiye REMA na LVEMP II ku bufatanye mu kubungabunga umugezi wa Mwogo.

Yabashimiye kandi uburyo bateza imbere imibereho myiza y’abaturage anizeza ko inka zatanzwe zizitabwaho kugirango zitange umusaruro.
Uretse amakoperative abiri yahawe inka, umushinga LVEMP II unatera inkunga andi makoperative atanu muri aka Karere, yose uko ari 7 akaba yaratewe inkunga ikabakaba miliyoni 100 RWf.
Ohereza igitekerezo
|
icyogikorwanicyiza. arikokucyinjye iyonka itaranjywraho nizere ubutaha?