U Rwanda rugiye kwakira inama iziga ku byanya bikomye izabera bwa mbere muri Afurika

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN), batangiye kwitegura inama izaba muri Werurwe 2022 izavuga ku buryo za pariki n’ibindi byanya bikomye, byabyazwa umusaruro ariko bigakomeza kubungabungwa, iyo nama ikazaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Minisiteri y'Ibidukikije, IUCN hamwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'imiryango itari iya Leta batangije gutegura APAC
Minisiteri y’Ibidukikije, IUCN hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango itari iya Leta batangije gutegura APAC

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata 2021, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, ari kumwe n’abahagarariye ibihugu byabo, ibigo n’indi miryango itari iya Leta, batangije ibikorwa byo kwitegura iyo nama Mpuzamahanga yiga ku bice bikomye bya Afurika (Africa Protected Areas Congress-APAC).

Mu Rwanda hari za pariki n’ibindi bice birinzwe (bikomye) birimo ishyamba rya Gishwati-Mukura, ibiyaga, ibishanga n’imigezi, bikaba ari byo soko y’amazi n’umwuka mwiza, bikanahesha igihugu amafaranga ava ku basura inyamaswa n’ibindi binyabuzima bibamo.

Abayobozi n’impuguke zitegura inama ya IUCN Africa Protected Areas Congress, bavuga ko hatariho ibyanya bikomye, igihugu cyose cyahinduka ubutayu, abantu n’ibindi binyabuzima bigashiraho, abarokotse bakimuka bakajya gutura ahasigaye hakibungabunzwe.

Bakomeza bavuga ko ubwiyongere bw’abaturage ba Afurika butagendana no kugaragaza umurongo uhamye wo kubyaza umusaruro ibice bikomye, ariko baharanira kuzabisigira ibisekuru by’abagenda bavuka.

Inama ya APAC izaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri Afurika, izahuza abanyapolitike n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, impuguke mu kurengera ibidukikije, ndetse n’abahagarariye abaturage baturiye ibice bikomye, mu rwego rwo kubafasha kubana neza n’ibindi binyabuzima.

Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, Minisitiri w'Ibidukikije
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije

Ni inama kandi iziga ku migambi migari y’isi na Afurika by’umwihariko, harimo icyerekezo cya Afurika muri 2063 (Agenda 2063), hamwe n’Intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Atangiza imyiteguro ya APAC mu Rwanda, Dr Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwatangiye gutekereza uburyo ibikorwa bya muntu nk’ubuhinzi n’imiturire byakorwa birinda gusatira ibyanya bikomye.

Ati "Mu bijyanye n’imiturire turashaka kubaka tuzamuka mu kirere (kuko ni ho hakiri umwanya), kugira ngo ahari ubutaka buto hashoboka habe hatuzwamo nk’abaturage bangana n’abatuye umurenge wose".

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo n’Ibidukikije mu Rwego rushinzwe Iterambere RDB, Ariella Kageruka, avuga ko u Rwanda ruzaboneraho kumurika ibinyabuzima byari mu nzira zo gucika mu gihugu ariko birimo kugarurwa, birimo inyamaswa nk’intare n’inkura.

Kageruka agira ati "Uzaba ari umwanya wo kugaragariza bagenzi bacu ba Afurika ko ibyo binyabuzima bigira akamaro ku gihugu, nk’iwacu (mu Rwanda) bifite uruhare rungana na 10% mu musaruro mbumbe (GDP)".

Umuyobozi mukuru wa IUCN mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Luther Anukur
Umuyobozi mukuru wa IUCN mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Luther Anukur

Kageruka avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera ubu, Leta imaze gutanga amafaranga angana na miliyari eshanu na miliyoni 500 ku baturiye za pariki, mu rwego rwo kubunganira mu bikorwa bigamije kubanira neza urusobe rw’ibinyabuzima biri muri izo pariki.

Umuryango witwa African Wildlife Foundation (AWF) ufatanyije na Leta y’u Rwanda hamwe na IUCN gutegura inama ya APAC, uvuga ko Afurika ifite ibice bikomye birenga 1,300, hakaba hakenewe amafaranga angana na miliyari ebyiri na miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo ibyo bice bibungabungwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo n'Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo n’Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka