Miliyari eshanu zigiye gushorwa mu Turere tw’inkengero za Nyungwe
Mu Mirenge ikora kuri Nyungwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hagiye gushorwa amafaranga abarirwa muri Miliyari eshanu azifashishwa mu bikorwa byo kugabanya urujya n’uruza muri iyi Pariki no kuyibungabunga.
Umuryango IPFG uharanira imibereho myiza, ku nkunga ya Livelihoods Funds, ni wo ugiye gushora ayo mafaranga azifashishwa mu bikorwa binyuranye, mu gihe cy’imyaka 20, harimo no gutera ibiti nk’uko bisobanurwa na Faustin Kanani uyobora IPFG.
Agira ati “Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka harimo iby’imbuto n’ibiti gakondo. Ni ibiti hafi Miliyoni eshatu nka avoka, amacunga n’indimu, za gereveriya n’ibindi bizafasha abaturage kubona ibicanwa, imbaho, imihembezo n’ibindi bajyaga gushakira muri Nyungwe.”
Akomeza agira ati “Bazafashwa no kongera ibyinjira mu muryango harimo kwigishwa gukora ubuhinzi bwongera umusaruro. Ibi bizateganywa mu nyigo izakorwa guhera mu kwezi kwa gatandatu, bikemezwa mu kwa 11, hanyuma bikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha wa 2025.”
Ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro tariki 29 Gashyantare 2024, abayobozi b’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru bari bahari bagaragaje ko mu byafasha abaturiye Nyungwe, harimo no kubatunganyiriza ubutaka bucibwaho amaterasi, mu rwego rwo kubafasha kweza cyane.
Hildebrand Niyomwungeri uyobora Akarere ka Nyamagabe yagize ati “Abaturage bazahabwa uburyo bwo guhinga neza, aho imirima yabo tuzayicamo amaterasi kugira ngo twongere umurumbuko w’ibihingwa.”
Uyu mushinga uzakorerwa mu Mirenge icyenda ikora kuri Nyungwe harimo itanu yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Gatare, Uwinkingi, Buruhukiro, Kitabi na Nkomane, ndetse n’ine yo mu Karere ka Nyaruguru ari yo Kivu, Muganza, Nyabimata na Ruheru.
Mu rubyiruko rwaho hari urwiteze kuwubonamo akazi, bityo bazatere imbere nk’uko bivugwa na Adelphine Niyirema wo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, ukunze gukora akazi ko gutegura imbuto muri pepiniyeri.
Agira ati “Nkanjye nizeye kuzabona akazi ko guhumbika ingemwe z’ibiti zikenewe, na bagenzi banjye guhera ejo nzabashishikariza gukura amaboko mu mufuka bagakora, kuko uyu mushinga uzadufasha mu iterambere.”
Mu biti bizaterwa, urebye imbuto zonyine zizaba ari 46% kandi byateganyijwe haherewe ku byifuzo by’abaturage. Harateganywa no kuzatera ibyatsi by’amatungo ndetse n’imigano abantu bakunze kujya gushakira muri Nyungwe, kandi muri rusange ibikorwa by’uyu mushinga bizagirira akamaro abaturage babarirwa mu bihumbi 23.
Biteganyijwe kandi ko ibiti bizaterwa bizitabwaho ku buryo bizakura uko byakabaye, kandi abazabitererwa bazasinyira amasezerano yo kutabisarura mu gihe cy’imyaka 20, ku buryo bizagira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko ubwabyo muri iyo myaka 20 bizakura mu kirere ibyuka bigihumanya bita karubone (Co2) bisaga toni Miliyoni.
Ohereza igitekerezo
|