Kigali: Urubyiruko rurasabwa gutera ibiti miliyoni eshatu ku mihanda no mu ngo
Umujyi wa Kigali uvuga ko uzatera ibiti birenga miliyoni eshatu ku nkengero z’imihanda no mu ngo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ukazakoresha urubyiruko muri iyo gahunda izabamo no kubikurikirana kugeza bikuze.
Abayobozi mu Mujyi wa Kigali bavuga ko muri iyi gahunda yiswe ’Igiti cyanjye’, urubyiruko ruzajya ruhabwa ibiti rubitere ariko habeho no gukurikirana imikurire yabyo, aho nyiri igiti azajya agisura kenshi akakibagarira kandi akakivomerera kugeza ubwo gikuze.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, mu muganda w’urubyiruko wabereye i Gahanga ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024, yagize ati "(Ku giti) nibinashoboka wandikeho izina ryawe."
Mutsinzi avuga ko bahereye ku muhanda munini ujya mu Bugesera, ariko ko bifuza ko ibiti biterwa hose mu Karere ka Kicukiro, ku mihanda no mu ngo z’abaturage.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya avuga ko ibiti bizaterwa hirya no hino mu Gihugu bigomba kuba birimo iby’imbuto kugira ngo bifashe kurwanya imirire mibi.
Ntirenganya akomeza agira ati "Abantu baturiye imihanda, ni ukureba neza niba hagati yabo n’uwo muhanda hari ibiti, kuko bagomba gutanga intera ya metero 20 uvuye ku muhanda, uwo mwanya ukaba warahariwe ubusitani butewemo n’ibiti."
Ntirenganya avuga ko hazajya habaho gahunda zo gusura ibiti byatewe, kugira ngo harebwe umubare w’ibyakuze.
Avuga ko umuntu ushaka igiti by’umwihariko ashobora kujya ku biro bya buri Karere mu tugize Umujyi wa Kigali, bakamurangira pepinyeri yaguramo urugemwe rw’igiti amafaranga y’u Rwanda guhera kuri 500Frw.
Minisiteri y’Ibidukikije, ifite muri gahunda y’uko ubuso bw’Igihugu bungana na hegitare miliyoni ebyiri bugomba kuba buteweho amashyamba bitarenze umwaka wa 2030, yifuza ko Imijyi n’Imidugudu byo mu Rwanda biba mu ishyamba, ku buryo ubirebeye inyuma atabona inzu ahubwo hagaragara ishyamba.
Ohereza igitekerezo
|