Ibihugu byo muri Afurika yo hagati byiyemeje gusangira amakuru y’Iteganyagihe
Ibihugu 10 bigize Afurika yo hagati byishyize hamwe bisaba abaterankunga kubishakira uburyo bwabifasha gusangira amakuru y’Iteganyagihe, aho kugira ngo buri gihugu gishingire ku bipimo byacyo nyamara ingaruka zambukiranya imipaka.

Mu ngero z’ibyago birimo guterwa n’imihindagurikire y’ikirere batanga, hari Ikiyaga cya Tanganyika n’Uruzi rwa Congo, birimo kurenga inkombe bigateza imyuzure mu mijyi ibituriye, nyamara imvura yabiteje kuzura atari iyaguye i Burundi no muri Congo gusa.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo-Rwanda, Aimable Gahigi, yagize ati "Imiterere y’ikirere ishobora gukomoka mu gihugu ikagira ingaruka mu kindi, ibipimo bikenewe ntabwo ari ibyo mu Rwanda gusa, iyo hari ikibura tukirebera mu rwego rw’Akarere [u Rwanda rurimo], ubu rero turareba niba ibyo bipimo bitugeraho ku gihe, ese hakenewe ikoranabuhanga rihe!"
Abakozi bashinzwe iby’iteganyagihe n’umutungo kamere w’Amazi mu bihugu byo muri Afurika yo hagati, baganiriye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) hamwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID), ku buryo haboneka ibikoresho byo gupima no gutanga amakuru aburira abaturage.

Umuyobozi ushinzwe umutungo Kamere w’Amazi muri Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe icyogogo cy’Uruzi rwa Kongo, Georges Gulemvuga, agira ati "Turashaka amikoro mu bafatanyabikorwa kugira ngo twongere ubushobozi bw’inzego zishinzwe kuburira abaturage, bigendanye n’ikoranabuhanga rigezweho, ariko birasaba ko habaho ubufatanye ku rwego rw’iki cyogogo (cya Kongo)."
Gulemvuga avuga ko hagomba kubaho ikusanyirizo ry’amakuru y’Iteganyagihe ava muri buri gihugu mu bigize Akarere ka Afurika yo hagati kose, aya makuru akaba ari yo asangizwa ibihugu byose.
Uruzi rwa Kongo rutemberamo amazi y’imvura yose ava mu bihugu 10 byo muri Afurika yo hagati n’u Rwanda rurimo, kuko hari imigezi yo mu Rwanda yiroha mu Kiyaga cya Kivu, hagasohokamo Rusizi igenda ikiroha mu kiyaga Tanganyika, na ho hagasohokamo umugezi witwa Lukuga ugenda ugahinduka Uruzi runini rwa Kongo.

Birasaba ko abantu bari i Brazzaville muri Congo (ni urugero), bamenya hakiri kare ko umugezi wa Sebeya wo mu Rwanda wuzuye kubera imvura nyinshi yaguye mu cyogogo cyawo, kugira ngo nibikomeza bazakore igenamigambi ryo kwirinda iyo myuzure mu bice by’iwabo.
Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (WMO) muri Afurika, Ernest A Afiesimama, avuga ko uyu mushinga wo kuburira abaturage urimo kugirwa mugari cyane hinjizwamo abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki y’Isi, Umuryango mpuzamahanga ushinzwe Itumanaho (ITU) hamwe n’indi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta.
Ohereza igitekerezo
|