Abandi basirikare bakuru 48 bo muri EAC batangiye amasomo mu ishuri rikuru rya RDF
Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba na Sudani y’Amajyepfo batangiye amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya gisirikare n’umutekano mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki cyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri, Umuyobozi w’iryo shuri, Brig. Gen. Charles Karamba yabwiye abo banyeshuri ko ubumenyi n’ubushobozi bazakura aho buzagira impinduka nziza mu miyoborere y’ingabo zabo.
Brig. Gen. Charles Karamba agira ati: “Mwa banyeshuri mwe, kuva uyu munsi mutangiye urugendo ruzamara umwaka, muzunguka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu miyoborere y’ingabo z’ibihugu byanyu.”
Mu iki cyiciro cya gatatu cyafunguwe ku mugaragaro, kuri uyu wa Mbere tariki 21/07/2014 kirimo n’abanyeshuri b’igihugu cya Sudani y’Amajyefo, akaba ari bwa mbere bitabiriye aya masomo, bemeza ko nk’igihugu kikivuka ubumenyi bazungukira muri ayo masomo buzabafasha cyane.
Lit Col. Denge Manyiel Chindout, ni umusirikare wo mu ngabo za SPLA ati: “Yego, aya masomo azadufasha mu bibazo turimo bigenda bihosha, tudakurikiye amasomo nk’aya mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika nta terambere ryazabaho mu ngabo zacu.”
Aya masomo amara igihe cy’umwaka umwe yibanda ku bya gisirikare n’umutekano aho abo basirikare bakuru barangiza bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya gisirikare (Passed Staff College) na maitrise mu by’umutekano ku bufatanye na kaminuza y’u Rwanda; nk’uko byashimangiwe na Brig. Gen Karamba.
Mu gihe cy’umwaka, abasirikare bakurikirana ayo masomo bigishwa n’abarimu bava muri za kaminuza zikomeye ku isi hose n’inzobere zitandukanye. Icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri 46 barangije cyasojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tariki 06/06/2014.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni baze bige u Rwanda rufite experience nyinshi yo kubasangiza kandi ruzi gutoza abasirikare baba nyamwuga.
Rwanda, komeza wigishe amahanga ibijyanye no gucunga umutekano kuko twebwe tuwufite
erega RDF imaze kuba ubukombe mu karere, reka ibahe kubumenyi nabo barebe ko ibisirikare byabo bagira aho bigera nka za Soudan bo babukeneye kurusha abandi, turashima RDF kubwumutekano usez=uye yaduhaye kandi igikomeza kuduha, mukubashima natwe twiyemeje kujya tuwusigasira tukikomereza iterambere igihugu cyadushyize mubiganza