Ubushinwa bugiye kongera ishoramari muri EAC

Ibiganiro umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Richard Sezibera aherutse kugirana n’uwungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, Jiang Yaoping, mu kwezi gushize, byarangiye Ubushinwa bwemeye kongera ishoramari muri EAC.

Ibiganiro byibanze k’ubufatanye mu bucuruzi, ubuhahirane, n’ishoramari byavuze ku mishinga y’ibikorwa remezo ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika (arenga miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda).

Mu mwaka wa 2010 ubufatanye hagati y’u Bushimwa na EAC bwinjije amadorali miliyari enye. Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka ishoramari ry’Abashinwa mu bijyanye n’imyambaro, inkweto, ubuvuzi, inganda ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga muri EAC ryageraga kuri miliyoni 750 z’amadorali (miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda). Mr Yaoping yavuze ko Ubushinwa buzongera ishoramari mu karere ku buryo mu mwaka wa 2013 rizaba rigeze kuri miliyoni 1.500 z’amadorali mu bijyanye n’ubucuruzi.

Mu minsi yashize ibihugu bimwe byo muri EAC byagiranye amasezerano n’Ubushinwa mu bijyanye no gucukura peteroli, amabuye y’agaciro ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo. Mu masezerano mashya ibyo byose bizatezwa imbere mu karere hose.

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwaremezo, EAC yeretse Ubushinwa ko imishinga y’ibanze ikeneye amafaranga irimo gusana umuhanda Arusha-Holili-Voi wo muri Tanzaniya uzatwara amafaranga arenga miliyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Hari kandi ibikorwa byo kongera amasoko, kongera ahaparikwa imodoka cyane cyane izikora ingendo ndende ndetse no kwiga ku mushinga w’imihanda ine ikomeye yo muri Afurika y’iburasirazuba.

Uhagarariye akanama ka EAC, Hafsa Mossi, yavuze ko ishoramari hagati ya EAC n’Ubushinwa ryakomeza gutera imbere mu bintu byinshi bitandukanye birimo ibijyanye n’ingufu (energy), ndetse n’ubuhinzi. Mu bijyanye n’ingufu, Mossi yerekanye ko ibikwiye kwitabwaho ari gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu no kongera imbaraga mu bijyanye n’amashanyarazi muri Kenya, Uganda na Tanzaniya.

Dr Gasper Mpehongwa, umwarimu muri Kaminuza ya Tumaini yo muri Tanzaniya, yavuze ko EAC igomba kwitondera Ubushinwa ngo kuko icyo bushaka ari ukwicukurira amabuye y’agaciro gusa. Avuga ko byaba byiza Ubushinwa bwubatse inganda mu karere aho kugira ngo bacukure amabuye bayajyane iwabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka