Ubunyamabanga bwa EAC burihanganisha abirukanywe muri Tanzaniya

Abayobozi bagize ubunyamabanga buhoraho bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) basuye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe barabihanganisha.

Umunyamabanga wungirije w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, Njoroge Charles, yavuze ko inzira banyuzemo zose bazibonye akaba agiye kubigeza ku bunyamabanga bw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba bakareba uko babikemura.

Abayobozi muri EAC no ku ruhande rw'u Rwanda basuye inkambi ya Kiyanzi icumbikiye abirukanwe muri Tanzaniya.
Abayobozi muri EAC no ku ruhande rw’u Rwanda basuye inkambi ya Kiyanzi icumbikiye abirukanwe muri Tanzaniya.

Uwitwa Steven Bataringaya yatanze ubuhamya ko mu gihe bazaga Abatanzaniya babarashe bakabambura n’ibintu byabo, akaba avuga ko babafashije babasubiza Tanzaniya bakabashakira ibintu byabo.

Uyu mugabo yakomeje asaba aba bari baje kureba uko bamerewe muri iyi nkambi ya Kiyanzi kuba babashakira uburyo basubizwa ibintu byabo birimo inka zabo babambuye.

Mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi bagera ku 3200 harimo n’Abatanzaniya 76 birukanywe mu gihugu cyabo babita Abanyarwanda aba Batanzaniya n’amarira menshi bakaba basaba gusubizwa mu gihugu cyabo.

Mu bari mu nkambi ya Kiyanzi harimo n'Abanyatanzaniya birukanwe bitiranjijwe n'Abanyarwanda.
Mu bari mu nkambi ya Kiyanzi harimo n’Abanyatanzaniya birukanwe bitiranjijwe n’Abanyarwanda.

Minisitiri w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Muhongayire Jacqueline, avuga ko nubwo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bitazaca intege umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ahubwo ko bari gushaka uko uyu muryango wakemura ibi bibazo bafatanyije.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, nawe wari muri urwo rugendo rwabaye tariki 12/09/2013 yibukije abari mu nkambi ko nta kibazo bashobora kuzahura nacyo mu buzima bwabo bwa buri munsi; ngo kuba baje mu Rwanda ntibagire ikibazo barabafasha ibishoboka byose.

Uyu Munyatanzaniya yirukanwe mu gihugu cye yitwa Umunyarwanda.
Uyu Munyatanzaniya yirukanwe mu gihugu cye yitwa Umunyarwanda.

Gregoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka