Ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwariyongereye

Mu ruzindiko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 05/06/2012, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Mukaruriza Monique, yashimye ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubuhahirane mu bihugu bigize EAC no kubyaza umusaruro ayo masezerano.

Minisitiri yashimye imikoranire n’imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi nk’uko yabyiboneye ubwo yasuraga abacuruzi bo mw’isoko mu isoko rya Ruhuha.

Yaganiriye n’abakora ubucuruzi butandukanye: abacuruza matelas, inkweto, imyenda n’ibiribwa bikomoka mu Rwanda ariko byinshi bigahahwa n’Abarundi, ndetse n’amatungo magufi amenshi ava i Burundi.

Abenshi muri abo bacuruzi batangaje ko ubuhahirane bwateye intambwe ishimishije, ariko babwira Minisitiri Mukaruriza uko babona byarushaho kugenda neza.

Mukama Narcisse ukorera mu isoko rya Ruhuha, yasabye Minisitiri ko bakorohereza Abarundi kwinjira ku mipaka. Benshi mu Barundi baza muri ryo soko bibavuna kuko bazenguruka bakajya kunyura ku cyambu cyabugenewe.

Abarundi bambuka bava guhahira ku Ruhuha mu karere ka Bugesra bagana muri komini ya Bugabira mu ntara ya Kirundo nabo bamenyesheje Minisitiri ko guca ku cyambu cya Rugarama mu kagari ka Bihari ari kure y’aho baturuka.

Niyongabo Jonathan atuye muri komini Bugabira mu ntara ya Kirundo yasabye ko kuri icyo cyambu hakwiye kujyaho serivisi zifasha abaturiye icyo cyambu kubera ko ushaka kujya i Kigali agomba guca ku mupaka wa Nemba kugira ngo abashe gusinyisha ku cyangombwa, bigahenda kubera urugendo rurerure, kandi bigatwara igihe kitari gito.

Minisitiri Mukaruriza yasobanuye ko iki cyambu cyashyizweho ngo cyorohereze abambuka bagarukira mu karere ka Bugesera gusa, ariko abajya kure ngo bagomba kunyura ku mupaka wemewe kuko bisaba amikoro kugira ngo habe hajyaho imipaka myinshi.

Uruzinduko nk’urwo Mukaruriza yagiriye mu karere ka Bugesera ruzakorerwa mu turere 13 dukora ku mipaka ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, mu rwego rwo kureba uburyo amasezerano yo gushyiraho isoko rusange yubahirizwa ndetse n’uko abaturage babyaza inyungu amahirwe akomoka kuri ayo masezerano.

Urwo ruzinduko kandi rwari rugamije kuganira n’inzego zitandukanye ku buryo bwo gutegura kuzashyira mu bikorwa gahunda y’icyiciro cya kabiri cy’imbaturabukungu (EDPRS II), dore ko iyo gahunda izitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agenga umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Egide kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aahhahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

kiki yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka