U Rwanda rwakiriye inama yiga ku mikoreshereze indege muri aka karere

Mu Rwanda hateraniye inama yiga ku buryo bwo gukoresha indege mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, no kureba ko ibibuga by’indege byujuje ibyangombwa mpuzamahanga.

Iyi nama izafasha kwigira hamwe no gushyiraho ingamba zakorohereza ingendo z’indege mu karere, zujuje ubuziranenge mpuzamahanga no kureba amahirwe ahari mu gufasha abantu kwihutisha ingendo no kubahiriza umutekano wabakoresha ingendo z’indege.

Iranarebera hamwe imbogamizi ziri mu karere ku ngendo z’indege kugira ngo bahane amakuru n’uburyo zakurwa mu nzira, nk’uko bitangazwa na Dr. Richard Masozera, uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege mu Rwanda

U Rwanda rugaragaza ko imbogamizi rufite ku ngendo z’indege ari ubucye bw’ingende n’ibikorwa remezo zikenera, mu gihe umubare wabacyenera gukoresha indege ugaragaza ko ari munini, haba mu bucyerarugendo no mu zindi nzego zo kongera ubukungu.

Inama yahuje impuguke mu by’indege mu bihugu bigize uyu muryango, abashinzwe umutekano n’abashinzwe imyimukire y’abantyu mu bihugu hamwe n’izindi nzego zigira uruhare mu ikoreshwa ry’ingendo z’indege.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka