U Rwanda ruzakira inama ku ruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’akarere

Inama y’iminsi itatu y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) igamije gusuzuma no kwiga uruhare rw’itangazamakuru nka moteri y’interambere ry’akarere, izateranira i Kigali tariki 09-10/08/2012.

Iyi nama ni umwanya mwiza ku itangazamakuru ry’u Rwanda n’igihugu muri rusange kwigaragaza ku byagezweho mu ruhando rw’abashyitsi bagera kuri 240 baturutse mu karere no mu mahanga; nk’uko byatangajwe na Owora Othieno Richard, ushinzwe itangazamakuru muri EAC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012, Othieno yagize ati: “Uyu ni umwanya w’igihugu wo kwerekana ibyo rwagezeho. Ukaba n’umwanya wo gufasha itangazamakuru ry’u Rwanda kugira imikoranire n’iryo mu karere”.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya gatanu izabamo n’umwanya wo guhemba abanyamakuru bitwaye neza ku rwego rw’akarere. Othiero akavuga ko ari ingabo mu bitugu ku kazi abanyamakuru bakora mu iterambere ry’umuryango.

Bimwe mu byitezwe kuva muri iyi nama harimo guha igihe gihagije ibitangazamakuru bizajya kuvuga ku muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba n’Urwego rw’Afurika y’Uburasirazuba rwita ku byinjiza amafaranga, mu rwego rwo gushyiraho ihuriro ry’abanyir’ibitangazamakuru n’abandi bafite ibyo bakora mu itangazamakuru.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka