u Rwanda ruzakira imyitozo y’ingabo zo muri EAC

Muri uku kwezi u Rwanda ruzakira imyitozo ya gisirikari yo mu rwego rwo hejuru (Military command post Exercise (CP-X)) y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’ Iburasirazuba (East African Community (EAC)) iyi myitozo yahawe izina rya “Ushirikiano Imara” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “ubufatanye bukomeye”.

Muri uku kwezi u Rwanda ruzakira imyitozo ya gisirikari yo mu rwego rwo hejuru (Military command post Exercise (CP-X)) y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’ Iburasirazuba (East African Community (EAC)) iyi myitozo yahawe izina rya “Ushirikiano Imara” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “ubufatanye bukomeye”.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri kuva ku itariki ya 17-28 Ukwakira 2011 ku ishuri rya gisirikari riri I Nyakinama mu Karere ka Musanze , mu ntara y’amajyaruguru. Izahuza abasirikari bagera kuri Magana atatu (300) barimo abajenerari,ba ofisiye bakuru n’abato, n’abandi…bazaba baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uBurundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Iyi myitozo igamije kongerera ingabo ubushobozi mu gukumira no guhangana n’ibihungabanya umutekano bikomeye. Amasomo azibanda ku kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi, no guhangana n’ibiza. Aya masomo kandi azafasha mu kumenyana hagati y’ingabo zo mu karere.

Muri iyi myitozo kandi izi ngabo zo muri EAC zizifatanya n’abaturage bo mu karere ka Musanze, ibi bizakorwa biciye mu bikorwa nk’umuganda n’ibindi bikorwa by’umuco. Ibi bikorwa bikazafasha mu kurushaho kumenyena nk’abantu bari mu muryango wa EAC.

Iyi myitozo CPX “Ubufatanye Bukomeye” ije ikurikira iyindi yabaye mbere yayo harimo CP-X “Ongoza Njia” yakozwe mu mwaka w’2004 muri Tanzania iyi myitozo yibanze ku kurwanya iterabwoba, CP-X “Trend Marker” yakozwe mu mwaka w’2005 muri Kenya yibanze ku bikorwa byo Kubungabunga amahoro, CP-X “Hot Springs” yakozwe mu mwaka w’2006 muri Uganda yibanze ku kurwanya ibiza,(FT-X)“Mlima Kilimanjaro” yakozwe mu mwaka w’2009 muri Tanzania ku kurwanya ba rushimusi.

CP-X “Ubufatanye Bukomeye” izakurikirwa n’indi myitozo izakorwa mu mwaka utaha yitwa FT-X muri 2012 ikazakirwa n’u Rwanda nayo.

Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka