U Rwanda rurategura Inama y’aperezida b’inteko z’ibihugu bigize EAC

Mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Inteko ishingamategeko y’u Rwanda irimo gutegura kuzakira inama y’aba perezida b’inteko z’ibihugu bigize uwo muryango izaba tariki 07/05/2012 mu ngoro Inteko ikoreramo ku Kimihurura.

Abaperezida b’inteko y’u Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda bahisemo gushinga ihuriro hagati yabo mu rwego rwo kunganira izindi nzego zinyuranye zishinzwe guhuriza hamwe ibi bihugu mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba; nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inteko y’Abadepite, Mukantabana Rose, mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 04/05/2012.

Iyi nama izibanda ku myanzuro y’inama yayibanjirije i Kampala mu Ugushyingo 2011 nko gukurikirana amasezerano aba yaragiye asinywa hagati y’ibihugu bigize umuryango wa EAC. Izanibanda no ku mategeko azajyenga guhuza imipaka, ishyirwaho ry’ifaranga rimwe n’isoko rimwe hamwe n’ikigo kizashingwa iyigwa ry’amategeko ya EAC. Ibi byose biza bibimburira umuryango wa EAC kuzaba igihugu kimwe.

Iyi nama ibaye mu gihe manda y’abadepite b’umuryango wa EAC irangira bityo hirya no hino muri EAC hakaba hari gutorwa cyangwa kwitegurwa amatora yabo. U Burundi na Tanzania bimaze gukora ayo matora, naho ibindi bihugu birimo kuyategura. Buri igihugu kigize EAC nk’uko ari bitanu, cyohereza abadepite icyenda mu Nteko Ishingamategeko ya EAC.

Iyi nama ije ikurikiye iy’abaperezida b’ibihugu yabereye muri Arusha Tanzania, kandi zose zisenyera umugozi umwe wo kubaka igihugu kimwe cya EAC; nk’uko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damscene, yabisobanuye.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka