U Rwanda rurashima umusanzu w’abatwara amagare bazenguruka EAC
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, irashima uruhare rw’abatwara amagare batabigize umwuga bazenguruka ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Great Africa Cycling Safari), mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibikorwa by’uyu Muryango.
Ni ibyatangajwe na Gisa Teta, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Afurika, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ubwo yatangizaga urugendo rw’abo batwara amagare bazenguruka EAC, bari bageze mu Rwanda.
Great Africa Cycling Safari, ni ihuriro ry’abatwara amagare ariko batarabigize umwuga, bazenguruka ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba buri mwaka, bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha ibikorwa bya EAC.
Muri uyu mwaka, uru rugendo rurakorwa ku nshuro ya karindwi, rukaba rwaratangiriye mu Gihugu cy’u Burundi tariki ya 01 Kanama 2024, rwitabirwa n’abantu 40 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize uyu muryango, bakazakora urugendo rw’ibilometero 6,470 mu gihe cy’iminsi 57. Ruzasorezwa n’ubundi mu Burundi aho rwatangiriye.
Mu muhango wo gutangiza urwo rugendo ku ruhande rw’u Rwanda, Teta Gisa yashimiye aba batwara amagare ku mwanya wabo bafata bagakora urugendo rungana gutyo.
Yavuze ko uru rugendo rugira uruhare mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibikorwa bya EAC, birimo kwihuza kw’abatuye aka karere, amahoro, kubungabunga ibidukikije, gusangizanya imico ndetse n’ibindi.
Yagize ati “Ubu buryo bwihariye mwahisemo bwo guteza imbere kubungabunga ibidukikije no kubishishikariza abaturage ni ibyo gushimirwa, uburyo bwo gutera ibiti hirya no hino mu bihugu munyuramo ni ubwo gushimirwa, kuko ibiti bigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri ndetse n’ibindi”.
Abatwara aya magare bavuga ko bazenguruka ibihugu bareba ahantu nyaburanga hatandukanye, haba ahasanzwe hasurwa cyangwa se ahatajya hasurwa, hanyuma bakarebera hamwe uburyo ahataratangira gusurwa bagira uruhare mu kuhamenyekanisha hakajya hasurwa.
John Bosco Balongo, uhagarariye Great Africa Cycling Safari, ashimira inkunga ibihugu bya EAC bibatera mu bikorwa byose bakora.
Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwkaa igamije “Guteza imbere ubukangurambaga bwo kwihaza mu biribwa, amahoro, no kugabanya ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe”, Balongo yavuze ko kuri ubu Isi ihanganye no kugabanya ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, na bo bakaba barahisemo gushyigikira uwo murongo.
Mu kubishyira mu bikorwa, bagenda batera ibiti hirya no hino, ndetse bakanaganiriza abaturage ku buryo bwo kurwanya ibyahungabanya ikirere.
Agira ati “Uko twagendaga tunyonga igare, twatekereje ku gutera ibiti, ariko ibi ntibyigeze bitanga umusaruro ufatika kuko twasubiragayo tukabibura. Twagize igitekerezo noneho cyo gushyiraho ishyamba ry’abatirage mu bihugu tunyuramo. Ni ubutaka runaka dufata mu gihugu runaka tubuhawe na Leta cyangwa abaturage, tugahamagarira abaturage gutera ibiti muri ubwo butaka dufatanyije, hanyuma tukabasaba kubyitaho”.
Muri ubu buryo bwo gutera ibiti, mu Karere ka Bugesera iri tsinda ryahateye ibiti ku buso bwa Hegitari enye mu Murenge wa Gashora.
Abatwara amagare ntibishimiye uko bafashwe
N’ubwi bimeze bityo ariko, abagize amtsinda y’abatwara aya magare baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri EAC, bavuga ko batishimiye uko bafatwa, na cyane ko bavuga ko baba bahagarariye ibihugu baba baturutsemo.
Ku ruhande rw’abaturutse mu Rwanda, n’ubwo ntawemeye kubivugira mu itangazamakuru, bavuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 100 kuri buri muntu bajya kwitabira uru rugendo, ariko bakavuga ko adahagije, kubafasha muri uru rugendo rumara hafi amezi abiri.
Mugabe Brian waturutse muri Uganda, ndetse we akaba atwara igare ry’abantu bafite ubumuga bw’ingingo, avuga ko nta kintu na kimwe Leta ye yamufashije muri uru rugendo.
Ati “Abanyarwanda ahubwo b oni abanyamahirwe. Nibura bo babahaye n’ibyo bihumbi 100. Twebwe habe n’amashilingi 500 baduhaye”.
Mugenzi we Kaseraka wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ati “Jyewe buri mwaka nditabira kandi nkoresha amadolari ya Amerika Atari munsi ya 200 buri uko nitabiriye. Leta nta kintu yamfasha, ntinabyumva ibyo mba ngiyemo”.
Twavuganye kandi n’abandi bitabiriye uru rugendo unshuro zirenze imwe baturutse mu bihugu nka Kenya na Tanzaniya, bose bemeza ko bimenya ku bijyanye n’uru rugendo, kuko nta mafaranga ibihugu byabo bibagenera.
Bose icyo bahurizaho nk’impamvu ibasunikira gukomeza kwitabira uru rugendo, ni ukuba babasha kubona inshuti muri bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu, bityo bakaba babona andi mahirwe aturutse mu kumenyana.
Izi mbogamizi kandi zemezwa na John Bosco Balongo, uhagarariye Great Africa Cycling Safari, uvuga ko imbogamizi ya mbere ibagoye ari iy’amikoro.
Ati “Imbogamizi ya mbere ni amikoro, kuko hari ubwo tugenda ibilometero nta mazi yo kunywa tubonye. Indi mbogamizi ni ukuba turi kumwe n’abantu baturuka hirya no hino mu mico itandukanye, hari ubwo habaho kutumvikana haba mu rurimi ndetse no ku bindi bintu bitandukanye, ndetse rimwe na rimwe hakabaho no kuba abantu barwana. Icya ngombwa ni uko twicara nk’ikipe imwe, tukabikemura”.
Abitabira uru rugendo ruzenguruka ibihugu bya EAC, bahabwa amafunguro, ubufasha bworoheje bwo gukanika amagare yabo, amazi yo kunywa ku rugendo ndetse n’ubuvuzi bworoheje (First Aid).
Ku bijyanye n’aho kurara, bavuga ko hari ubwo barara kuri mugenzi wabo mu gihugu bagezemo akabacumbikira, cyangwa se bakarara mu mahema bagendana.
Kurikira ibindi muri iyi video
Video: Salomo George
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|