U Rwanda ruhagaze neza muri EAC mu gukuraho inzitizi z’ubucuruzi

Raporo y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iza kumurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki 04/03/2012 igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu gihagaze neza mu karere mu gukuraho inzitizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Iyo raporo yakozwe n’ikigo Society for International Development (SID) ishyira Tanzaniya ku mwanya wa mbere mu kubangamira urujya n’uruza rw’ibicuruza mu bihugu bigize EAC kubera inzitizi zishyirwaho n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Kenya, u Burundi na Uganda biza ku mwanya wa kabiri mu gihe u Rwanda rufata umwanya wa gatatu. Iyo raporo ishima intambwe u Rwanda rwateye mu gukuraho izo nzitizi ; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Business Daily.

Muri Tanzaniya, kumenyekanisha ibicuruzwa (clearing goods) bitwara igihe kinini, gica amafaranga menshi ku bicuruzwa binyuzwa muri icyo gihugu, ibicuruzwa bihanyuzwa bihagarikwa kenshi kandi abanyura muri tanzaniya basabwa ruswa mu nzira.

Iyo raporo yiswe « The state of East Africa 2012 report » ivuga ko mu gihugu cya Tanzaniya amakamyo atwara ibicuruzwa ahagarikwa mu nzira inshuro 10 n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda n’abakozi bashinzwe imisoro ari na ko babaka ruswa. Ibyo byagize ingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu by’u Rwanda, uganda, u Burundi na Kenya.

Ibyagezweho n’umuryango wa EAC

Iyo raporo isobanura ko EAC yateye intambwe igaragara mu myaka 10 ishize, aho hashyizweho amategeko na politiki zigamije kugera ku bufatanye mu bw’ubukungu na politiki.

Kwemeza amasezerano yashyizeho gasutamo imwe mu mwaka w’i 2005 n’isoko rusange mu mwaka w’i 2010 bishimangira ubushake bwo kurushaho kwihuriza hamwe; nk’uko Aidan Eyakuze, umuyobozi wa programme muri SID abitangaza.

Ugusaba kwinjira muri EAC kwa Sudani y’Amajyepfo na Somaliya bishimingira inzira nziza uwo muryango urimo. Ubucuruzi bwikubwe hafi kabiri muri EAC buva kuri miliyari 2.2 z’amadolari y’Amerika mu mwaka w’i 2005 bugera kuri miliyari 4.1 mu mwaka wa 2010.

Ku birebana n’umutekano, iyo raporo ivuga ko ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba byagize uruhare mu bikorwa byo gucunga umutekano muri Somaliya. U Burundi n’u Bugande byatanze abasirikare muri Amisom na Kenya yinjira muri Somaliya mu rwego kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ariko, iyo raporo igaragaza ko umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene muri uwo muryango wiyongereye aho bageze kuri miliyoni 53 mu mwaka wa 2010, bavuye kuri miliyoni 44 mu mwaka wa 2005.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka