"U Rwanda ntiruzashidukira kwinjira mu ikoreshwa ry’ifaranga rimwe"– Minisitiri Mukaruliza

Mu ighe ibihugu bigize muryango w’Afurika y’Iburasirazuba byegereza ku ntego yo guhuza politiki mu 2015, ikibazo cyo guhuza ifaranga mu karere gikomeje kuba imbogamizi, aho n’u Rwanda rwatangiye kubigendamo gahoro.

Minisitiri muri uyu Muryango, Monique Mukaruliza ushinzwe ibikorwa by’Umuryango, avuga ko u Rwanda rutazihutira kwinjira mu ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’ubukungu, mu gihe byaba bikozwe huti huti.

Agira ati: “Bizaterwa n’uburyo bitwungura mu rwego rw’ubukungu hagati yacu n’abandi banyamuryango, kugeza ubu twe turabigendamo gahoro. Dukeneye igenzura rihagije kugira ngo twizere imikorere myiza yaryo tunirinde ihungabana ryakurura mu karere.”

Si u Rwanda gusa rugaragaza impungenge, Uganda na Tanzania nabyo bitangaza ko hari ibikwiye kubanza bikemeranywaho mbere y’uko ifaranga rihuzwa.

Gahunda yari isanzwe iriho iteganya ko aka karere kagomba kuba kahuje ifaranga mu mpera z’uyu mwaka wa 2012, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko bitizewe ko iyi tariki izubahirizwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka