U Rwanda na Uganda byeretse abashoramari amahirwe bafite yo gukorera muri ibyo bihugu

Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera z’u Rwanda na Uganda, ryagaragarijwemo amahirwe abikorera bafite, yo gushora imari muri buri gihugu, harimo kuba ibihugu bifite umutungo kamere uhagije no koroshya ubucuruzi; ibikorwaremezo no gukuraho inzitizi.

U Rwanda rumenyesha abashoramari ko kwandikisha bizinesi (business) bitarenza amasaha atandatu, kubona ibyangombwa byo kubaka bikaba bitarenza iminsi 30 (vuba ngo izaba igeze kuri 21), kutagira ruswa, n’ibindi birango byerekana uburyo igihugu kiri mu bya mbere byorohereza abashoramari, byagiye bigaragazwa n’imiryango mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’iya Uganda, ngo ishishikajwe no gushaka ingufu hamwe no kubaka inzira ya gari yamoshi, imihanda y’imodoka no koroshya uburyo ibicuruzwa bitatinda ku mipaka, hamwe n’impombo zigeza peterori mu gihugu, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba.

Mu nama y’ihuriro ry’ubucuruzi ry’u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa gatanu tariki 11/10/2013, Prof. Lwakabamba yavuze ko ibibazo by’ubucuruzi ku Rwanda bizakemuka burundu, nyuma yo kubaka ibikorwaremezo bigera ku nyanja, cyane cyane umuhora wa ruguru uva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya (Nothern Corridor), guhera mu mwaka wa 2018.

Abayobozi bakuru b'u Rwanda na Uganda mu nama y'ihuriro ry'ubucuruzi y'ibihugu byombi, yateraniye i Kigali.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Uganda mu nama y’ihuriro ry’ubucuruzi y’ibihugu byombi, yateraniye i Kigali.

“Muri werurwe 2018 mu Rwanda tuzaba twatangiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi n’impombo zizana peterori, tuzaba twarubatse ingomero z’amashanyarazi zirimo urwa Rusumo ruzatanga MW 27 ku bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania”, nk’uko Prof Lwakabamba yasobanuye.

Yavuze ko mu gihe ubwikorezi n’ingufu bigaragazwa nk’ishingiro ry’ibibazo by’iterambere u Rwanda rufite bitarakemuka, ibyihutirwa birimo inzitizi zidashingiye ku mahoro birimo gukemurwa n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya.

Abacuruzi bishimira ko batagihagarara kuri buri mupaka w’ibihugu byombi, nyuma yo gukorera hamwe kw’abakozi bari ku mipaka (one stop border post), hagiyeho akarere kamwe ka gasutamo gatuma ibicuruzwa biva ku cyambu bitongera gupakururwa, hamwe n’igabanuka ry’iminzani na za bariyeri mu mayira.

U Rwanda, Uganda na Kenya biherutse no kwemeranywa ko mu mwaka utaha abaturage babyo bazatangira kujya bakoresha indangamuntu nk’urupapuro rw’inzira muri byo, ngo ikaba ari indi ntambwe izongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, nk’uko abacuruzi binubira ko ibiro by’abinjira n’abasohoka hari aho bitaborohereza cyane mu ngendo.

Abagize inzego za Leta n'iz'abikorera za Uganda n'u Rwanda biriwe mu biganiro byo kureba amahirwe yo gushora imari mu bihugu byombi.
Abagize inzego za Leta n’iz’abikorera za Uganda n’u Rwanda biriwe mu biganiro byo kureba amahirwe yo gushora imari mu bihugu byombi.

“Ikigaragara ni uko hari abanya Uganda benshi bakomeje kwiyongera baza gushora imari mu Rwanda, kurusha Abanyarwanda bajya gukorera muri Uganda; ibi biraterwa n’uko hano mu Rwanda hari uburyo bwiza bwo korohereza abikorera”, nk’uko Ministiri w’ubucuruzi n’inganda wa Uganda, Amelia Kyambadde yasobanuye.

Avuga ko nyamara iyo Abanyarwanda bagiye gukorera muri Uganda biborohera, kandi ko hari n’umutungo kamere n’ubutaka bihagije bakoresha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka yasobanuye ko ubukangurambaga bwatangiye gukorwa, kugirango haboneke abashoramari b’Abanyarwanda benshi bajya gukorera mu gihugu cya Uganda.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyasabwe kugabanya imisoro ku bicuruzwa kugirango bishobore guhiganwa n’ibiva ahandi, gisobanura ko bigoye kuko Leta ikeneye abikorera mu kunganira ingengo y’imari, n’ubwo hari abasonerwa mu by’ubuhinzi, gushaka ingufu n’ubwikorezi, ndetse no guha ubuziranenge ibicuruzwa; bigatuma bibona abaguzi benshi.

Inama iheruka y’ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye muri Uganda mu mwaka ushize wa 2012, ihamagarira abanya Uganda kuza gukorera mu Rwanda. Iyabereye mu Rwanda nayo ikaba yitezweho kwibutsa Abanyarwanda ko isoko ry’ibicuruzwa n’ubwenge byabo ritari mu Rwanda gusa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka