U Rwanda ku isonga mu kurwanya ruswa mu bihugu bigize EAC

Icyegeranyo cyakozwe n’umuryango Transparency International kirerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize Afurika y’I burasirazuba mu kurwanya no gukumira ruswa .

Iki cyegeranyo cyakozwe hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Gicurasi 2011 mu bihugu byose bigize umuryango w’Afrika y’iburasirazuba.

Mu Rwanda, ku baturage bose babajijwe abagera kuri 93% bakemeza ko nta ruswa irangwa mu Rwanda; 2.4% nibo bonyine beneje ko ihari. Ibyo bigaragaza ko u Rwanda rugaragara nk’igihugu cyarwanyije ruswa ku rugero ruri hejuru ugerera nyije n’ibindi bihugu byibumbiye muri Afirika y’I burasirazuba.

Tanzaniya iza ku mwanya wa kabiri ikurikiwe na Kenya, Uganda n’Uburundi. Muri Tanzaniya 36.8 % by’abaturage babajijwe, bemeje ko icyo gihugu kirangwamo ruswa. Muri Kenya ho 44% nibo bemeza ko ihari, muri Uganda 51.3% bemera ko igihugu cyabo cyamunzwe na ruswa; i Burundi ho 53.1% by’abakoreweho ubushakashatsi bemeza ko hagaragara ruswa n’ibikorwa byayo.

Nk’uko bitangazwa n’umuryango transparency international, ibihugu byibumbiye muri afurika y’iburasirazuba byiyemeje guteza imbere ishoramari hamwe n’ubucuruzi mu gace biherereyemo ariko ngo ikibazo cya ruswa n’ibijyana nayo byose batabirwanyije bivuye inyuma byababera imbogamizi ikomeye ndetse n’inzitizi yo kubigeraho.

Iki cyegeranyo cyashingiye ku bushakashatsi bwakozwe haba mu bigo bya Leta no mu bikorera ku giti cyabo, mu bihugu bitanu bigize Afurika y’ iburasirazuba ni ukuvuga U Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya, hakaba harabajijwe abantu ibihumbi cumi na bitatu (13000) muri buri gihugu.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka