Tanzaniya yakuyeho amafaranga acibwa amakamyo yo muri EAC

Mu rwego rwo gukuraho inzitizi zibangamiye isoko rusange, Tanzaniya yakuyeho amadolari 200 y’Amerika (amafaranga ibihumbi 120) yacibwaga amakamyo na visa ku bacuruzi bo mu ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yari igamije gukuraho inzitizi zose zibangamiye isoko rusange yasojwe tariki ya 18/03/2012 i Mombasa muri Kenya. Abari bayirimo bemeranyijwe ko iyo myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa mbere y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka.

Tanzaniya na Kenya bafashe icyemezo cyo kugabanya ahantu amakamyo ahagarikwa mu nzira hakava kuri 30 kugera kuri 15 muri corridor y’amajyaruguru no hagati. U Rwanda, u Burundi na Uganda biyemeje gukuraho bariyeri zose zo mu nzira.

Ibindi bihugu na byo byiyemeje gukuraho amabariyeri yo mu nzira agasimbuzwa gukurikirana imizigo hakoreshwe ikoranabuhanga n’igenzura rya polisi.

Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba byasabye ko imipaka n’ibyambyu byose bikora amasaha 24 kuri 24 mu rwego rwo kwihutisha ubucuruzi mu karere.

Ibyemezo byerekana ko aho ibicuruzi biturutse bizajya byemerwa nta mananiza hagati y’ibihugu bigize EAC kandi amakamyo azajya apimwa inshuro ebyiri gusa yinjira anasohoka mu Rwanda, Burundi, Uganda na Kenya.

Imyanzuro y’iyo nama izashyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAC, Dr Richard Sezibera, n’umuyobozi wayo muri iki gihe, Perezida Mwai Kibaki wa Kenya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka