Sudani y’Amajyaruguru yangiwe kujya muri EAC

Ikifuzo cya Sudani y’Amajyaruguru cyo kujya mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) cyatewe utwatsi. Ibyo byatangajwe tariki 30/11/2011 ubwo hasozwaga inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yaberaga i Bujumbura mu Burundi.

Tanzaniya na Uganda biri mu bihugu byanze ko Sudani ijya muri EAC. Eriya Kategaya, minisitiri wo muri Uganda ushinzwe ububanyi muri EAC, yatangaje ko bangiye Sudani kujya muri uwo muryango kubera ibintu byinshi birimo kuba muri icyo gihigu demokarasi ikemangwa.

Ikindi kandi ngo nuko icyo gihugu gifata nabi igitsina gore kandi ngo politiki yacyo ishingiye ku idini.

Ingingo ya gatatu y’itegeko rigena kuba umunyamuryango wa EAC ivuga ko igihugu kiba umunyamuryango ari uko kigaragaramo imiyoborere myiza, demokarasi, ubucamanza butabera, ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ikindi kandi ngo kuba Sudani idahana imbibi n’ibindi bihugu biri muri EAC nabyo biri mu byatumye itemererwa kujya muri uwo muryango.

Tariki 30/11/2011, ubwo yari mu nama y’inteko zishinga amategeko zunze ubumwe zo muri Afurika (Union of African Parliaments) yaberaga i Khartoum, Omer al-Bashir yatangaje ko hari abagishaka ko Sudani y’Amajyaruguru ikomeza kuba nyamwigendaho mu gace ka yonyine muri Afurika.

Sudani y’Amajyaruguru yasabye kujya muri EAC guhera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Inyandiko isaba kujya muri EAC yatanzwe n’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo yo izigwa ho mu nama y’abaminisitiri bo muri EAC kugira ngo barebe niba icyo gihugu cyujuje ibisabwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka