Single Costom Territory ngo izatuma ibiciro bigabanuka mu masoko

Uburyo bwa Single Castoms territory bworohereza ibicuruzwa kuva ku cyambu bigera mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ngo bwitezweho byinshi byiza birimo n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko.

Ubu buryo nyuma yo gugeragerezwa mu buhugu bikoresha umuhora wa ruguru byo muri uyu muryango, guhera tariki 01/07/2014 ibihugu byose bigize uyu muryango bizatangira gukoresha ubu buryo.

Nkuko byasobanuriwe abacuruzi batumiza ibicuruzwa mu bihugu bya EAC bo mu Rwanda na Tanzania bakorera ku mupaka wa Rusumo ho mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 20/06/2014, ngo ahatangirijwe ubu buryo byatanze umusaruro mwiza.

Iki ni ikiraro cya Rusumo n'Akagera.
Iki ni ikiraro cya Rusumo n’Akagera.

Igirumuremyi Raphael umuyobozi mukuru wa za gasutamo mu Rwanda avuga ko ubu buryo nibutangira gukoreshwa mu bihugu bya EAC byose bizatuma ibiciro ku masoko bigabanuka kuko Single Costoms Territory hari byinshi yoroheje birimo n’imisoro.

Yagize ati “Nk’ubu kudekarara kontineri imwe uvuye Mombasa ujya i Kigali byatwaraga 4,000 USD none muri single Costoms Territory biratwara 150 USD urumva niba ibiciro bigabanutse n’igihe byamaraga mu nzira bikagabanuka ntacyatuma ibiciro ku masoko bitagabanuka.”

Uburyo bwa Single Costoms Territory bugamije gukuraho inzitizi zari zihari ku bicuruzwa byatumizwaga hanze, zirimo imenyekanisha (declaration) ryakorwaga kuri buri mupaka byatumaga ibicuruzwa bitinda none ngo ubu bikorwa bikorerwa ku cyambu cya Mombasa bikongera guhagarara bigeze mu gihugu byoherejwemo.

Mu rwego rwo kuvugurura ibikorwaremezo biri ku mupaka, hari hubatswe ikiraro gishya.
Mu rwego rwo kuvugurura ibikorwaremezo biri ku mupaka, hari hubatswe ikiraro gishya.

Ku ruhande rw’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusumo, yaba Abanyarwanda ndetse n’Abatanzania nyuma yo gusobanurirwa iby’iyi gahunda bavuze ko ari nziza cyane ariko nanone basaba ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryakubahirizwa.

Aba bacuruzi kandi bagaragaje ko gahunda yo gukurirwaho imisoro ku bikomoka mu bihugu bigize umuryango wa EAC itubahirijwe neza ngo kuko bagisora imisoro myinshi mu gihe bari bazi ko igiye kugabanuka ndetse no kuvaho ku bicuruzwa bimwe na bimwe nko ku muceri uvuye Tanzania.

Umuyobozi mukuru muri gasutamo zo mu Rwanda asubiza iki kibazo kimwe n’ibindi byagaragajwe n’aba bacuruzi bavuga ko basoreshwa menshi ko ntacyagabanutse, yavuze ko akenshi biterwa n’amanyanga byakorwagamo, n’abatanga facture zo hasi ngo basore make. Ibi ngo hari abo byagaragayeho ariko ngo hagiyeho itsinda ryo kubyigaho ku mipaka byagaragayeho ariko ko bigiye gukemuka vuba hategerejwe ibizava muri iryo tsinda.

Hakurya y'iki kiraro harimo kubakwa amazu azajya akorerwamo n'abakozi bashinzwe ibya gasutamo. Kuri buri ruhande hazajya haba hari abakozi bo ku bihugu byombi ku buryo ibikuruzwa bizajya bigenzurirwa ku ruhande rumwe.
Hakurya y’iki kiraro harimo kubakwa amazu azajya akorerwamo n’abakozi bashinzwe ibya gasutamo. Kuri buri ruhande hazajya haba hari abakozi bo ku bihugu byombi ku buryo ibikuruzwa bizajya bigenzurirwa ku ruhande rumwe.

Umuryango wa EAC watangiye mu mwaka 2000, ufite gahunda yo guhuza za gasutamo (costoms union) kugira isoko rimwe (common markert) ifaranga rimwe n’ibindi.

Mu mwaka wa 2005 hatangijwe gahunda yo guhuza za gasutamo zo mu bihugu bigize uyu muryango mu mwaka wa 2013 hakaba baratangijwe Single Costoms Territory.

Hateganijwe n’izindi gahunda nyinshi zigamije iterambere rusange mu bihugu bigize uyu muryango aribyo,Rwanda,Kenya,Tanzania,Uganda n’Uburundi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

burya ntakintu kiza nko kwishyira hamwe , ngo ababiri bishe umwe , EAC ni umuryango watekerejwe kugihe , kandi uzatugeza kuri byinshi si single custom territory gusa hari byinshi tuyitegerejeho kubwo abyobozi bacu beza twizeye kandi tuzabigeraho

karenzi yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

AHUUUUU!! Ese ubundi byatindiye iki? yewe, ndabona ibyiza biri imbere, ni gushakisha uburyo tudasaza vuba.

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

abishyize hamwe ntakibananira. uyu muryango uhabwe ingufu maze abaturage bahatuye bakorane ubucuruzi bityo itembere mu karere ryiyongere

muzuka yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka