Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyoboye abatishyura imisanzu ya EAC
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wateye intambwe nshya mu guhangana n’ikibazo cy’imisanzu itishyurwa n’ibihugu bigize uyu muryango, ikibazo kimaze imyaka kinaniza imikorere y’inzego zawo.
Kugeza mu ntangiriro za 2026, amafaranga ibihugu byari bitarishyura yari amaze kugera kuri miliyoni zirenga 89 z’amadolari ya Amerika (abarirwa muri 130,404,224,000FRW, bituma ibikorwa by’uyu muryango bidindira, unanirwa kugera ku gihe ku ntego zawo z’iterambere.
Mu nama ya 25 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Arusha, muri Tanzania, mu mpera z’icyumweru gishize yemeje ko iyi ari inzitizi ikomeye, ihindura uburyo bwo kwishyuramo imisanzu y’uyu muryango.
Kugira ngo hakemurwe iki kibazo, abakuru b’ibihugu banzuye ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2026, amafaranga ibihugu bitanga azagabanywa mu buryo bubiri bwa 50-50.
Ubu buryo buteganya ko kimwe cya kabiri kizajya gitangwa mu buryo bungana ku bihugu byose, naho ikindi gice kigashingira ku bushobozi bw’ubukungu bwa buri gihugu. Ibi bizatuma ibihugu bikize bigira uruhare runini mu gutunga umuryango, mu gihe ibifite ubukungu buto bizatanga make, bigendeye ku musaruro mbumbe (GDP) wa buri gihugu mu myaka itanu ishize.
Ubu buryo bushya bwa “50-50” bugamije gufasha EAC kubona ubushobozi bwo kwihaza mu by’imari, kugabanya kwishingikiriza ku baterankunga, no kongera imbaraga z’inzego zayo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubufatanye bw’ubukungu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo bishobora gutera impaka ku bihugu bifite ubushobozi buke, ari intambwe ikomeye mu gushimangira imiyoborere myiza no kubaka umuryango ushoboye gukemura ibibazo byawo mu buryo burambye.
Ikibazo cy’imisanzu idatangwa neza cyakomeje kugaragara mu myaka ishize, cyane cyane ku bihugu bifite ibibazo by’ubukungu cyangwa umutekano. Nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yari ifite imyenda ingana na miliyoni $27 ungana na Miiliyari 39 na Miliyoni 561FRW, ikurikirwa n’u Burundi, Sudani y’Epfo na Somalia.
Ibi byatumaga EAC igorwa no gushyira mu bikorwa gahunda zayo z’iterambere ndetse n’imishinga y’inzego zayo nk’Ubunyamabanga Bukuru, Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) n’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Yakwishyura ite se ishora mukunywa amaraso no guha ruswa abayifasha kumena menshi ashoboka!