Raila Odinga arizera ko akarere kazakomeza guteza imbere imikoranire

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, tariki 07/12/2011, i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yasabye abanyamuryango bagize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gukuraho imbogamizi z’ubuhahirane muri ibi bihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, Minisitiri Odinga yagize ati: “Twese twemera ko ibihugu bitanu bigize aka karere bishobora gukorana bigakuraho imipaka y’imisoro. U Rwanda na Kenya byayoboye inzira yo gukuraho impushya z’akazi, turifuza ko n’ibindi bihugu byayikurikiza kuko ifite akamaro ku mpande zombi.”

Minisitiri Odinga yakomeje avuga ko banaganiriye ku mutekano no ku kibazo kirebana na Somalia.

Minisitiri Odinga ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira inama y’Afurika y’Iburasirazuba, inama y’iminsi ibiri igamije kwiga ku hazaza h’akarere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka