Perezida Museveni yatanze ikiruhuko cy’iminsi ibiri y’amatora muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko tariki ya 15 na 16 Mutarama 2026, izaba iminsi y’ikiruhuko rusange, hagamijwe guha abaturage umwanya wo kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe kuba mu cyumweru gitaha, nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byari bimaze igihe.

Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida Museveni aho Guverinoma yatangaje ko iminsi ibiri y’ikiruhuko igamije gufasha abatora kubona umwanya uhagije wo gukora ingendo, gutonda imirongo no gutora, batabangamiwe n’inshingano z’akazi.

Aya matariki azubahirizwa mu gihugu hose, akaba areba cyane inzego za Leta n’iz’igenga, mu gihe muri iki gihugu bitegura amatora ategerejwe n’abatari bake.

Perezida Museveni, umaze ku butegetsi imyaka 40 kuko yabugiyeho mu 1986, arimo guhatanira manda nshya, mu matora azanagena n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ni amatora azitabirwa n’abagera kuri miliyoni 21.6, bazatora mu byiciro bitatu bitandukanye, birimo ay’Umukuru w’Igihugu, ay’Abadepite 353 batorerwa mu biro by’itora, hamwe n’ay’abagore bahagarariye Uturere (districts) 146, umwe muri buri karere.

Muri aya matora Perezida Museveni ahatanye cyane n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyaguranyi uzwi cyane nka Bobi Wine, bagiye kuyahuriramo bahatanira kuyobora Uganda ku nshuro ya kabiri.

Museveni, w’imyaka 81, yatsinze amatora yo mu 2021 ku majwi 58%, mu gihe Bobi Wine yari yagize amajwi 35%, mu matora yaranzwe n’ibirego byo kwiba amajwi no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nk’uko amategeko ya Uganda abiteganya, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agomba kubona nibura amajwi 51% kugira ngo ayatsindire mu cyiciro cyayo cya mbere, bitaba ibyo akaba yasubirwamo.

Amatora yo muri Uganda agiye kuba mu gihe hashize amezi agera kuri ane, abaturanyi babo bo muri Tanzania bavuye mu matora yaranzwe n’ihangana rikomeye, yanabayemo imvururu mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uretse Robert Kyaguranyi, abandi biyamamariza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu barimo Frank Bulira, Robert Kasibante, Joseph Mabirizi, Nandala Mafabi, Mugisha Muntu hamwe na Mubarak Munyagwa.

Yoweri Kaguta Museveni ahagarariye ishyaka National Resistance Movement (NRM), mu gihe Bobi Wine bahanganye cyane muri aya matora ari uwo mu ishyaka National Unity Platform (NUP).

Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Mutarama, itegeko rikaba riteganya ko ibyayavuyemo bitangazwa nyuma y’amasaha 48.

Ibarura ry’amajwi rigomba gutangirira biro by’itora byose ako kanya amatora akimara kurangira, hanyuma ibivuyemo bigashyikirizwa ibiro bikuru byegeranya ibyavuye mu matora mu turere dutandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka