Perezida Kagame yemeza ko guhurira muri EAC bibereyeho gusangira iterambere

Perezida Paul Kagame avuga ko iyubakwa ry’umuhanda Kigali-Mbarara bigaragaza ubushake buhurirweho mu iterambere ry’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Yemeza ko iri terambere rizagerwaho mu gihe abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa bakoreye hamwe bagamije inyungu rusange.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro isanwa ry’umuhanda uhuza Kigali na Mbarara cyabereye i Gatuna ku gice cya Uganda, Perezida Kagame yagize ati “Reka nibutse abari aha ko iyi nzira yahozeho kandi yagize uruhare rugaragara mu mibereho y’abaturage bacu. Abanyagihugu bacu bakoresheje uyu muhanda kuva mu bihe bya kera ukabafasha mu guhuza imibereho yabo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko no muri iki gihe ibihugu byateye imbere hakaba hakenewe imihanda yo mu rwego rwo hejuru. Yemeza ko umuhanda Kigali-Mbarara uzakomeza kugira uruhare mu bukungu no mu mibereho myiza y’ibihugu biwukoresha.

Perezida kagame yongeyeho ko uyu muhanda uzanagabanya ibiciro by’ubwikorezi ndetse no gutinda mu nzira kw’ibicuruzwa, kandi bizakurura abashoramari n’abashyitsi benshi mu karere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka