Nyamasheke: Nubwo badaturiye imipaka y’ibindi bihugu biri muri EAC, bavuga ko bafite inyungu muri uyu muryango

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuryango wo mu bihugu by’iburasirazuba bw’afurika (EAC) ari umwe mu miryango babonaho inyungu ndetse n’amahirwe , mu kubateza imbere kabone n’ubwo imipaka y’ibihugu byo muri uyu muryango u Rwanda rurimo itabegereye.

Aba baturage bahagariye urubyiruko, inzego z’abagore, n’amadini babitangaje mu mahugurwa bateguriwe n’umuryango EACSOF (East Afrcan Civil Society Organisation Forum) kuri uyu wa kane tariki ya 29 Gicurasi 2014, mu rwego rwo kubamenyesha inyungu , amahirwe n’uburenganzira bafite mu kuba u Rwanda ruri mu muryango wa EAC.

Bizimana Jonatan, ni umupasitoro mu itorero ry’abametodisiti avuga ko kuba mu muryango wa EAC udaturiye umupaka w’ibyo bihugu bihana imbibi n’u Rwanda (dore ko bahana imbibe na RDC) bidatuma bumva ko uyu muryango utabafitiye inyungu kuko bajya bagira umwanya wo gutemberera muri ibyo bihugu ariko kandi inyungu z’ubukungu zigera ku Rwanda nabo zikabageraho nk’abanyagihugu.

Yagize ati “u Rwanda n’ibindi bihugu nibyubaka gari yamoshi bahuriyeho izageza mu Rwanda ibicuruzwa natwe bitugereho, ubucuruzi nta mupaka bugira umuturage wa hano ashobora kujya guhaha muri ibyo bihugu nta nkomyi kandi ku buryo bumworoheye”.

Salama Marie Claire yari ahagariye urubyiruko avuga ko igihugu cy’u Rwanda kiri gutera imbere ariko ko hari ibihugu bikomeye rugicyeneye kwigiraho, ariko kuba rudaturiye inyanja bikazarufasha kugezwamo ibicuruzwa bituruka ku yindi migabane binyuze muri ibyo bihugu ku buryo bworoshye, bityo bikanagera ku batuye akarere batuyemo bihendutse agasanga nta Munyarwanda n’umwe udafite inyungu muri uyu muryango aho aba hose.

Bahizi Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere mu karere ka Nyamasheke.
Bahizi Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke.

Manzi Raoul ni umwe mu bafashamyumvire ba EACSOF wabwiye abahugurwa ko uyu muryango ukwiye kwitabirwa na buri muturage, ariko ko bakwiye kuwusobanurirwa, ngo bamenye ko hari inyungu n’uruhare bafite mu guteza imbere EAC.

Yagize ati “abantu bakwiye kumva ko twatangiye irushanwa, tuzajya ku isoko dufite icyo tujyana mu isoko ryagutse, abaturage rero bagomba kumenya ko bafite isoko rinini kandi ko abaturage bo mu bindi bihugu badakwiye kubarusha ngo usange bagira inyungu Abanyarwanda ntacyo babikuramo kubera ko batabisobanuriwe”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, avuga ko Abanyarwanda bose bagomba kumenya uyu muryango kandi bakihatira kumenya indimi bakajyayo bafite icyo bajyanayo, bakamenya kuvuganira igihugu cyabo igihe bageze mu bihugu bigize uwo muryango, u Rwanda rukaba urugero ku miyoborere myiza, imihahirane ikoroha n’ibindi .

Bahizi yasabye abahuguwe kubigeza ku bandi ngo bumve ko uyu muryango ubafitiye inyungu, cyane ko abaturage badahora ahantu hamwe kuko buri wese afite inyungu kuri uriya muryango aho yaba atuye hose.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka